Akarere ka Kayonza ni kamwe mu twibasirwa cyane n'amapfa, aho imirenge 7 mu yakagize ntacyo yasaruye mu gihembwe cy'ihinga giheruka.

Kimwe mu bisubizo byo kurwanya inzara ikomoka kuri ayo mapfa, ni ugutunganya igishanga cya Rwinkwavu, abaturage bakifashisha amazi ya Kadiridimba buhira imyaka igihinzemo.

BRD ifite gahunda y'imyaka itanu yo gutera inkunga no gutanga inguzanyo ku mishinga y'ubuhinzi, aho izashoramo miliyoni 170 z'amadorali.

Umuyobozi muri BRD ushinzwe ubuhinzi, Juvenal Kalema, yavuze ko gutera inkunga imishinga y'ubuhinzi cyane cyane iyo kuhira, ari urugamba rwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no gukomeza gutera intambwe yo kwihaza mu biribwa nkuko EDPRS II ibiteganya.

Yagize ati" Ibi ni ukubatoza kwishyira hamwe, turifuza ko bahinga bakeza nabo bakarwanya inzara."

Yabijeje ko nibagira koperative zikora neza, zifite ubuyobozi bwiza, bakagana amabanki, bizatuma BRD ibagirira icyizere ikabaguriza bakiteza imbere.

Inkunga BRD yatanze ibikoresho n'imashini zo kuhira, ikusanyirizo ry'amazi, amatiyo ajyana amazi mu mirima.

Abaturage bagaragaje ko bishimiye iyi nkunga, bavuga ko zizagira uruhare rukomeye mu guca inzara y'akarande izwi muri ako gace, ndetse igatuma benshi basuhuka.

Uwitwa Ukwigennye Odette, yabwiye IGIHE ko yari asanzwe yuhiza ibase, ubundi amazi akabura, ariko ubu bagiye kuhira bagakira inzara.

Yagize ati"Ntabwo twari tugihinga ngo tweze kuko ntitwuhiraga kandi hano haba izuba ryinshi, biriya bikoresho bizadufasha guhinga tweze dutere imbere nk'abandi."

Mu murenge wa Rwinkwavu haravarurwa abaturage benshi basuhukiye mu bice by'Umutara ndetse abandi bajya muri Uganda bahunga inzara ikomoka ku mapfa.

Igishanga kigomba guhingwa mu murenge wa Rwinkwavu ni hegitari zisaga 1000, izitungabyijwe zikaba ari 300.

Abaturage bari basanzwe buhira imyaka bakoresheje ababasi biteze impinduka ku bw'ibikoresho bahawe
Abaturage bari basanzwe buhira imyaka bakoresheje ababasi biteze impinduka ku bw'ibikoresho bahawe
Abakozi ba BRD mu gikorwa cyo kuhira imyaka
Abakozi ba BRD mu gikorwa cyo kuhira imyaka
Hatanzwe imashini izajya yifashishwa mu kuhira imyaka
Hatanzwe imashini izajya yifashishwa mu kuhira imyaka
Umuyobozi muri BRD ushinzwe ubuhinzi, Juvenal Kalema yavuze ko gutera inkunga abahinzi ari ukubafasha kurwanya inzara
Umuyobozi muri BRD ushinzwe ubuhinzi, Juvenal Kalema yavuze ko gutera inkunga abahinzi ari ukubafasha kurwanya inzara