Ikigo kigenzura British Airways, ICAGY, ku wa Kabiri w’iki cyumweru cyatangaje ko iyi sosiyete y’indeye yo mu Bwongereza igiye kumenyesha ihuriro rishinzwe umurimo muri iki gihugu gahunda y’amavugurura azagira ingaruka ku bakozi barenga ibihumbi 12.
ICAGY ni nayo igenzura sosiyete y’indege yo muri Espagne ya Iberia, yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro w’ibyo yinjiza wagabanutse ku kigero cya 13% bituma igira igihombo cya miliyoni 579 z’amadolari ya Amerika.
Igihembwe cya kabiri cyo ngo gishobora kuzaba kibi kurusha indi myaka kuko bizafata imyaka kugira ngo yongere igere ku kigero cy’abagenzi yatwaye mu mwaka ushize.
Lufthansa ibarizwamo sosiyete zo mu bihugu birimo u Budage, u Busuwisi, Autriche n’u Bubiligi itangaza ko igiye kugabanya umubare w’ingendo yakoraga ndetse ko bizasaba imyaka myinshi kugira ngo urwego rw’indege rwongere kuzahuka.



















TANGA IGITEKEREZO