Mu nama yabahuje n’abafatanyabikorwa hagamijwe kureba icyakorwa kugira ngo haboneke amazi n’ingufu kugira ngo hongerwe umusaruro ufasha mu kwihaza mu biribwa, Umuyobozi w’uwo mushinga mu Rwanda, Bizabityo Diane, yavuze ko babonye ari bwo buryo bwafasha mu kubona amazi mu buryo butagoye.
Yagize ati “Akarere ka Bugesera dukoreramo gakunze kugira ikibazo cy’izuba ugasanga rero mu gihe cy’impeshyi umugore arakoresha amasaha menshi ajya gushakisha amazi, dutekereza icyo twabafasha, tubazanira amazi, turayabegereza kugira ngo mu gihe cy’izuba bajye babasha kuhira imyaka yabo.”
Yavuze ko nubwo bayabegereje ngo baje gusanga na none hari ikibazo cy’uko batabasha kuyashyira mu bigega kugira ngo bayageze mu mirima, bituma batekereza uburyo bwo kubyaza umusaruro izuba bakabona ingufu zituma babasha kuhira imyaka bitabagoye.
Ati “Mu Karere ka Bugesera dufite izuba rihagije, aho rero niho twahereye dutekereza inyungu twabyaza izuba dufite tukabasha kuba twakoresha imirasire y’izuba, tukabasha kuzamura amazi abasha kuhira ya myaka y’abaturage cyane ko dukorana n’amakoperative.”
Umuhinzi Ntakirutimana Marie Rose yavuze ko ibyo bizabagirira akamaro kuko kuhira imyaka byabagoraga.
Yagize ati “Twabanje kuhira ariko dukoresha amazi mabi cyane nyuma baza kuduha ayo mu mapompo ariko nubwo twayabonye turacyafite izindi mbogamizi kuko turayavoma tukayashyira mu kigega hejuru, ibyo biracyatugora cyane cyane nk’abagore hari n’igihe usanga abenshi baba ari abakecuru kugira ngo baterure ijerekani bajye gusuka mu kigega nabyo ni ikibazo ndetse no gufata arrosoire ngo ujye gusuka ku kimera nabyo ubwabyo ni ikibazo.”
Umushinga Africa Development Promise watangiye gukorera mu Rwanda mu 2013, ufasha abagore bo mu cyaro bakora ubuhinzi; wakunze kubashishikariza guhinga mu nzu zizwi nka ‘Green houses’ uvuga ko afasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Uyu mushinga ukorana n’abahinzi bagera kuri 873 bibumbiye muri koperative eshanu. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubyaza imirasire y’izuba ingufu bizatangira muri Nyakanga 2018.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO