{Ishami ry’ihururo rya Sosiyete Sivile mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACSOF) rikorera mu Rwanda ryamurikiye abanyamuryango bo mu bindi bihugu 4 bisigaye inyandiko yigisha inzira nziza zo guhuza akarere (EAC).}
Inyandiko ya EACSOF- Rwanda mu mapaji 34 yayo isobanura uko u Rwanda rubigenza mu kumvisha, no gusobanura ukwihuza kjw’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nyandiko yatangiwe mu nama ihuza abafatanyabikorwa ba EACSOF i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2013.
Nk’uko tubikesha Rwanda News Agency, Prudence Sebahizi umuhuzabikorwa wa EACSOF-Rwanda yasobanuye ingamba z’u Rwanda mu bukangurambaga ku ihuzwa ry’akarere.
Izo ngamba zirimo kwifashisha ibitangazamakuru, kwifashisha EACSOF-Rwanda mu bukangurambaga bw’ icyumweru cyahariwe EAC, gutegura ibiganiro mpaka ku gukoresha umupaka umwe mu bihugu by’ibinyamuryango, ubukangurambaga ku bakoresha umupaka wa Gatuna.
Sebahizi yongeyeho ko EACSOF-Rwanda yashyizeho n’urubuga rwa internet rutanga amakuru rukanakira ibitekerezo bya buri wese watanga inama ku mibanire myiza y’ibihugu by’akarere.
Sebahizi yagize ati « Mu rwego rwo gukwiza ubu butumwa bwubaka akarere mu bihugu byose bya EAC, EACSOF Rwanda ni bwo yateguye kubuzengurukana ari na yo ntandaro y’izi nama zihuza ibihugu byose uko ari bitanu. »
M. Vital Nshimirimana, umwe mu bari bahagarariye ishami rya EACSOF mu Burundi yongeyeho ko ubutumwa bw’u Rwanda ku byo rwagezeho bugiye kongerera n’ibindi bihugu ingufu z’umubano w’akarere binyuze mu bukangurambaga.


Ibitekerezo 0