Ni ibintu umuyobozi w’ako Karere, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimishije kuko ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’ako Karere ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa 29 Kamena 2021, yavuze ko bishimira ko uwo muhigo bawesheje neza.
Ati “Uyu munsi nibwo twawesheje kuko tuvuye muri miliyoni tugeza muri miliyari, ubwo nayo ni intambwe ikomeye twishimira nk’Akarere ka Nyanza.Turishimira ko bwa mbere mu mateka y’Akarere ka Nyanza, uyu mwaka twabashije kwinjira imisoro y’arenga miliyari mu isanduku ya Leta.”
Mu 2019/20 aka karere kinjiye mu isanduku ya Leta miliyoni 924 Frw, naho mu 2018/19 kinjiza miliyoni 870 Frw.
Ntazinda avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21, Akarere ka Nyanza kari kahize ko kazinjiza mu isanduku ya Leta umusoro ungana na 1,058,370,219 Frw kandi byagezweho ku kigero cya 100%.
Avuga ko kugera kuri uwo muhigo no gutera intambwe ijya mbere byaturutse ku kuba igihugu kiri gutera imbere, uko ubucuruzi bwiyongera n’uko abasora bagenda bumva neza akamaro ko gutanga imisoro badakwepa.
Ntazinda avuga ko nta muturage wahohotewe asabwa umusoro w’ibyo adafite ahubwo buri wese ugomba gusora yabikoze bijyanye n’uko yinjije. Avuga ko abaturage binjije byinshi ari yo mpamvu n’umusoro wabaye mwinshi.
Mu 2018 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwa EBM bwo gutanga inyemeza-buguzi no kumenyekanisha imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet buzwi nka Electronic Billing Machine Version II.
Iryo koranabuhanga rigamije koroshya imikorere y’ubucuruzi mu Rwanda ku bishyura imisoro n’amahoro no kugira ngo hatagira abayirigisa.
Ubwo buryo bwo gutanga inyemezabwishyu hakoreshejwe ikoranabuhanga buri mu bifasha igihugu kwinjiza imisoro myinshi.
Imisoro yinjizwa mu isanduku ya Leta igira uruhare runini mu kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amasoko no kwegereza abaturage amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!