Ibi bikoresho bizakoreshwa n’iki kigo gishamikiye kuri Remote Group, byitwa Autoclaved Aerated Concrete (AAC) bisimbura isima isanzwe imenyerewe mu bwubatsi hano mu Rwanda no mu karere (concrete cement).

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi muri Remote Group, unashinzwe umushinga wa Masaka ugamije gutuma abakodesha babona inzu zabo mu gihe gito, Marco Tiel Groenestege, yabwiye IGIHE ko AAC ari ibikoresho byizewe ku rwego rwo hejuru bikoreshwa mu bihugu byose byateye imbere.

Agereranya AAC n’isima, Tiel Groenestege yavuze ko ibikoresho by’ubwubatsi bya AAC bifite uburemere buke, bigakumira ubushyushye bukabije n’ubukonje kandi bikagira imyuka mike ihumanya (carbon emission), ibyo bigatuma biba ibikoresho byizewe kandi byiza mu kurinda ibidukijije.

Yagize ati “Turashaka kubakisha AAC inzu zihendutse i Masaka. Ni ibikoresho bishya mu Rwanda no mu karere, bityo turashaka kubaka mu Rwanda uruganda ruzajya rubikora. AAC ikoreshwa mu kubaka inkuta, mu gupavoma (floor), igisenge n’ibindi. Ni igikoresho cy’ubwubatsi kimenyerewe mu bihugu byose i Burayi, Aziya, Australia, Amerika ya Ruguru n’iy’Epfo.”

Umushinga wa Masaka wakorewe igishushanyo mbonera na MASS Design group, ugamije kubaka inzu 282 ziri mu moko atanu ari yo Amacumbi 162 (Apartement), 24 zitwa Semi-Detached, 54 zitwa townhouses, zirindwi za luxury Villas n’izindi 34 zigenewe ubucuruzi. Inzu za mbere zizuzura mu mwaka utaha naho umushinga wose urangire mu 2019.

Hazaba hari ibikorwaremezo nk’imihanda, amasoko, amaguriro, amagaraji, ibibuga byo kwidagaduriraho n’ibindi byoroshya ubuzima bw’abatuye mu mudugudu.

Inzu zizubakwa zizaba zikomeye kandi zihendutse

Ushaka kuzatunga inzu ye bwite abifashijwemo na Remote Estates yishyura amadolari ijana, ubundi kwishyura inzu kugira ngo umukiriya ayegukane byo bigakorwa mu byiciro bitanu hishyurwa 20% by'igiciro cyose cy'inzu guhera igihe cyo kubaka umusingi w’inzu.

Inzu y’ibyumba bitatu ifite ubwogero n’ububiko iragura guhera ku madolari ibihumbi 35 ya Amerika (hafi miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda) kandi ikaba yubatse ku buryo nyirayo abasha guhindura imiterere yayo y’imbere yimura inkuta igihe ashakiye.

Tiel Groenestege avuga ko ushaka kumenya ko inzu ihendutse areba ku miterere yayo n’ubwiza bw’ibikoresho biyubatse; Remote Estates ikavuga ko yabyitayeho kuko izubakisha ibikoresho byizewe ku rwego mpuzamahanga mu mushinga uzaba watangiye mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere.

Ku byerekeye ikiguzi cy'ibyo bikoresho bishya ugereranyije na sima isanzwe, Tiel Groenestege yavuze ko bijya kungana ariko bigatandukanira ku bwiza. Yongereho ko
kubera kutaremera kwa AAC bituma hakoreshwa ferabeto ( Fer à béton) ntoya , bigahenduka.

AAC igabanya 30% y’imyanda ihumanya ibidukikije iboneka mu bikoresho by’ubwubatsi bisanzwe, ikanagabanya imyuka mibi ihumanya ikirere ku kigero cya 50%.

Uretse kuba inaringaniza ubushyushye mu nzu, AAC yoroshye kuyubaka kuko ikorerwa mu ruganda ikajyanwa aho bubaka hasigaye kuyiteranya hakoreshejwe imashini zubaka.

Inyubako yubakishije ibikoresho bya 'Autoclaved Aerated Concrete'
Inyubako yubakishije ibikoresho bya 'Autoclaved Aerated Concrete'
Umushinga wa Remote Estates wo kubaka inzu uherereye i  Masaka muri Kicukiro
Umushinga wa Remote Estates wo kubaka inzu uherereye i Masaka muri Kicukiro
Igishushanyombonera cy'umushinga wo kubaka inzu zihendutse i Masaka
Igishushanyombonera cy'umushinga wo kubaka inzu zihendutse i Masaka
Umushinga w'ubwubatsi wa Remote Estates
Umushinga w'ubwubatsi wa Remote Estates
Inzu zubakishije "autoclaved aerated concrete" zizewe ubukomere
Inzu zubakishije "autoclaved aerated concrete" zizewe ubukomere