00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIMERWA yabaye ikigo cya 10 cyiyandikishije ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 3 August 2020 saa 10:42
Yasuwe :

Uruganda Cimerwa PPC rumaze imyaka 35 rukorera sima mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere rwiyongereye ku bindi bigo icyenda bisanzwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE).

Imigabane igera kuri 49% ni yo yashyizwe ku isoko. Iyi migabane yari iya Leta binyuze mu bigo nka RSSB yari ifite 20.24%, Agaciro Development Fund ikagira 16.55%, Sonarwa Holdings Ltd yari ifitemo 0.76% mu gihe Rwanda Investment Group (RIG) yari ifite 11.45%.

Iyo migabane yose hamwe ni 344,575,560, ifite agaciro ka miliyari 41.3 Frw. Umugabane wahereye ku mafaranga y’u Rwanda 120 Frw, ukazajya uhindagurika bitewe n’imiterere y’isoko.

Indi migabane igera ku 358,643,960 ifitwe na Pretoria Portland Cement (PPC), ikigo kizobere mu bucuruzi bwa sima muri Afrika y’Epfo, ari na cyo gifite imigabane myinshi mu ruganda rwa Cimerwa PPC, ingana kuri 51%.

Iyo nayo izashyirwa ku isoko, gusa ntabwo izahita itangira kugurishwa. Byitezwe ko icyemezo cyo kuyigurisha kizasuzumwa nyuma y’amezi 24 uhereye igihe imigabane yagiriye ku isoko, bivuze ko ari muri Kanama 2022.

Umuyobozi w’Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (RSE), Pierre Celestin Rwabukumba, yashimye iyi ntambwe, aha ikaze uruganda rwa Cimerwa ku isoko ry’imari n’imigabane.

Cimerwa yinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda nyuma y’amavugurura amaze imyaka irenga itanu, yatumye uru ruganda ruzamura ubushobozi bwarwo bukava kuri toni 150,000 za sima rwakoraga ku mwaka muri 2015, ubu rugeze kuri toni 600,000 ndetse rwohereza umusaruro warwo hanze y’u Rwanda, mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Aya mavugurura kandi yatumye uru ruganda ruzamura ubushobozi ugereranyije umusaruro ruba rugomba gushyira ku isoko n’uwo ruhashyira, uva kuri 65% muri 2016 bugera kuri 80% muri uyu mwaka.

Ibi kandi byatumye rugabanya ikiguzi cya sima yarwo igera ku munsi ya 10,000 Frw ku mufuka umwe, aho ari yo sima ihendutse ku isoko ry’u Rwanda.

Izi mpinduka zatumye kugeza muri Nzeri umwaka ushize, uruganda rwa Cimerwa rwinjiza miliyari 62 Frw, arimo inyungu ya miliyari 3.4 Frw. Kugeza magingo aya Cimerwa ikora ibirenga 50% bya sima yose ikoreshwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa PPC, Albert K. Sigei, yavuze ko uru ruganda rwinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane kubera icyizere rwifitiye cyo gukora neza, n’imiterere y’isoko ry’u Rwanda ritanga icyizere.

Ati “Twinjiye muri iri soko kuko twifitiye icyizere. Twifitiye icyizere kuko tuzi ko hari amahirwe y’igihe kirekire ku bucuruzi bwacu. Impamvu ya kabiri twifuje kuza kuri iri soko ni uko dufitiye icyizere iterambere ry’u Rwanda”.

U Rwanda ruri kubaka ibikorwa remezo byinshi byitezweho kuzafasha igihugu gukurura abashoramari no gutera imbere muri rusange. Ingano ya sima ikenerwa mu gihugu yiyongeraho toni 80,000 buri mwaka, bigatuma isoko rya sima mu Rwanda rirushaho kwizerwa mu bihe biri imbere.

Sigei yavuze ko sima ikoreshwa n’abanyarwanda ari nke, ku buryo ‘bishoboka ko yakwiyongeraho inshuro 20’. Imishinga migari kandi nayo ituma sima ikenerwa irushaho kwiyongera.

Nko mu kwezi gushize nibwo bwa mbere uruganda rwa Cimerwa PPC rwakoze umusaruro mwinshi wa sima ku kwezi kuva rwatangira, icyo gihe umusaruro wageze ku kigero cya 90% by’ubushobozi bw’uruganda.

Imwe mu mpamvu ziri kubitera ngo ni iyubakwa ry’ibyumba 22000 by’amashuri, iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera, iyubakwa ry’ingomero z’amazi, iz’amashanyarazi n’indi mishinga migari nk’iyubakwa ry’imihanda, ibibuga by’imikino n’ibindi.

Segei yavuze ingamba z’u Rwanda zo guharanira iterambere ari zo zitumye Cimerwa igeze ku rwego rwiza, ati “gukorera mu gihugu gitera imbere ku kigero kiri hejuru ya 5% ni inzozi kuri buri mushoramari”.

Muri raporo ya Banki y’Isi yerekana uburyo ibihugu bikurikirana mu korohereza abashoramari, u Rwanda rwasubiyeho inyuma imyanya icyenda muri 2020, ruba urwa 38 ruvuye ku myanya wa 29 muri 2019.

Imwe mu mpamvu zagaragajwe ni uko u Rwanda rutari rwujuje ihame rishya ry’uko igihugu kigomba kuba gifite nibura ibigo bitari munsi y’icumi byanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane. Cimerwa PPC yujuje uwo mubare, ibyatumye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, avuga ko ‘bizatuma u Rwanda rwongera kubona imyanya myiza.’

Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya Cimerwa PPC, Regis Rugemanshuro, yavuze ko impamvu ikomeye yatumye Cimerwa PPC ishyira igice kinini cy’imigabane yayo ku isoko, ari ugufasha ibigo bito n’urubyiruko gukora ishoramari ry’igihe kirekire mu kigo cyunguka.

Ati “Impamvu yabyo ikomeye ni ukugira ngo duhe amahirwe abandi bashoramari, abato ndetse n’ibigo byigenga, amahirwe yo gufatanya na Cimerwa PPC mu kubaka igihugu ariko noneho no kwiteza imbere.”

Asubiza ku mpamvu Leta yemera gukuramo imigabane kandi uruganda ruri kunguka, Rugemanshuro yavuze ko intego ya mbere ya Leta atari ugushora mu bikorwa by’ubucuruzi, ndetse ko ibikorwa Leta ishoramo ari uko biba ari ‘ingenzi cyane ku bukungu bw’igihugu’.

Gusa ngo iyo ibikorwa bimaze kugera ku rwego byikoresha, Leta ibivamo ikabisigira ba rwiyemezamirimo, ari na cyo cyabaye ku migabane Leta yari ifite muri Cimerwa.

Ati “Ni umwanya wari ugeze ko duha amahirwe abashoramari babishoboye. Ni muri ubwo buryo twatekereje ko twafungura imigabane ku banyarwanda ndetse n’abandi bashoramari, kugira ngo na bo babashe kuba abanyamigabane, bagire ubutunzi mu kigo, ku buryo uko kizakomeza gukura, bazakurana na cyo”.

Rugemanshuro yavuze ko ‘murebye ukuntu ubukungu bw’igihugu bukura, mukareba imishinga iteganyijwe, mukareba uko ikigo cyagiye gikura mu myaka ishize, mukareba ubuyobozi buriho, urebye mu rindi shoramari ryose aho washyira amafaranga yawe, nta kabuza ko nk’umushoramari wakungukira mu kwaguka kwa Cimerwa’.

Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda rikomeje kwaguka, kuko nyuma yo kwakira Cimerwa PPC ibigo biriho byahise biba icumi. Ibindi ni Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, BK Group Plc, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd, I&M Bank Rwanda na RH Bophelo Limited.

Kuva iri soko ry’Imari n’Imigabane ryatangira mu 2011, rimaze kunyuzwamo miliyari $1.2.

Abanyarwanda kandi na bo bari kugenda bumva agaciro ko gushora amafaranga yabo mu isoko ry’imari n’imigabane. Kugeza ubu 10% ry’abagura imigabane ku isoko ry’imari ry’u Rwanda ni abanyarwanda, ikigero kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, aho usanga ikigero cy’abenegihugu bagura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane kiri kuri 5% cyangwa munsi yaho.

Igihe ifite amakuru ko hari ibindi bigo biri mu mishyikirano yo kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane, ku buryo uyu mubare uziyongera mu minsi ya vuba.

Iri soko kandi riri muri gahunda izatuma rikoresha ikoranabuhanga, aho ryamaze kubaka uburyo ubucuruzi bwajya buba hifashishijwe iryo koranabuhanga, byatuma rirushaho gukoreshwa na benshi.

Iri korabuhanga rimaze kubakwa ku kigero cya 99%, ndetse ‘igihe icyo ari cyo cyose kuva mu kwezi gutaha ryashyirwa ahagaragara’, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), Pierre Celestin Rwabukumba.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa yavuze ko uru ruganda rufite gahunda ndende yo kwagura ibikorwa byarwo, rukazabigeraho rwifashishije amafaranga ruzakura mu Isoko ry’imari n’imigabane.

Uru ruganda ruzagabanyirizwa imisoro na Leta y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, umusoro uzajya ugabanywa hashingiwe ku migabane yacurujwe, ukaba ushobora no kugabanuka kugeza ku kigero cya 20%.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere muri Kigali Convention Centre
CIMERWA PPC yafunguriye amarembo abashaka kuyishoramo imari
Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin, avuga ko kwakira Cimerwa ku isoko ari iby'agaciro
Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa PPC, Albert K. Sigei, yavuze ko Cimerwa yinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane kubera icyizere yifitiye cyo gukora neza, ndetse n’imiterere y’isoko ry’u Rwanda ritanga icyizere
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Cimerwa PPC, Regis Rugemanshuro, avuga ko igihe cyari kigeze ngo leta ihe umwanya abikorera bashore imari muri Cimerwa PPC
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, avuga ko kwakira Cimerwa PPC ari inyongera nziza ku isoko ry'imari n'imigabane, n'amahirwe ku bashoramari
Ku ikubitiro umugabane wa Cimerwa PPC waguzwe 120 Frw
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, avuza inzogera yatangije igurishwa ry'imigabane ya Cimerwa PPC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .