00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CISO igeze no mu Rwanda, nyuma yo gushinga imizi mu bindi bihugu bya EAC

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 22 June 2015 saa 12:13
Yasuwe :

Umuryango uharanira kuzamura ba rwiyemezamirimo baciriritse muri Afurika y’Iburasirazuba watangijwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 21 umaze ushinzwe, mu bikorwa uteganya muri aka Karere harimo gushakira urubyiruko imirimo isaga miliyoni ebyiri n’ibindi bikorwa bitandukanye bizagirira akamaro ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango CISO muri EAC, Uwantege Diane yatangarije IGIHE ko bamaze iminsi bakorana n’u Rwanda ariko ko rutari umunyamuryango wemewe n’amategeko tariki ya 19 Kamena rukaba rwemejwe nk’umunyamuryango.

Yagaragaje ko mu bikorwa uyu muryango ushyize imbere harimo gufasha ba rwiyemezamirimo kwibumbira hamwe bakabafasha gukorana n’amabanki ndetse bakabashakira n’amahugurwa ajyanye n’ibyo baba bakora.

Uwantege yagize ati “Ahandi uyu muryango urakora ndetse ufasha abatari bacye kwivana mu bukene biteza imbere aho ubigisha uburyo bakorana n’izindi nzego z’ubucuruzi hagamijwe inyungu zabo.”

Abagize CISO

Yakomeje asobanura ko bakorana na ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bataratangira gutanga imisoro yose bitewe n’intambwe bariho mu bikorwa byabo.

Amatora y’abahagarariye CISO mu Rwanda yashyize Eugene Niyonshuti ku mwanya wa Perezida, hanatorwa n’abandi bagize komite izafasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda gusobanukirwa n’imbogamizi bahura na zo n’uburyo bazahangana na zo.

Mu bikorwa CISO yibandaho harimo guhuza ba rwiyemezamirimo hagamijwe kuzamura ibikorwa byabo ibahuza n’amabanki inabashakira abafatanyabikorwa, amasoko, amahugurwa n’ibindi.

Mu mbogamizi CISO ihura na zo Uwantege yagaragaje ko kugeza ubu ari urwego rutazwi ibyo ngo ugasanga bituma ubuvugizi budakomeye ku buryo bigabanya serivisi ziba zigamije guteza imbere umuryango.

Kudahanahana amakuru kw’abanyamuryango bituma bamwe batitabira amasoko mpuzamahanga, iyi mbogamizi byasobanuwe ko ituma ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo bitamenyekana mu bindi bihugu.

CISO yavutse mu mwaka w’1994 mu mategeko yandikwa mu 1999 itangirira muri Kenya, Tanzania na Uganda haza kongerwamo u Burundi u Rwanda rukaba arirwo rwari rutahiwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages