Ibi iyi banki y’ubucuruzi iza mu zikomeye mu Rwanda ibikora mu rwego rwo gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu ngeri zitandukanye, mu gushyigikira gahunda z’iterambere igihugu gishyize imbere.
Kimwe mu byo Cogebanque ikora bifitanye isano no gushyigikira uburezi buteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi ni uguhemba abanyeshuri bagiye bitwara neza mu masomo yabo ya kaminuza.
Mu bihembo biherutse gutangwa harimo ibyahawe abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu muri Gicurasi 2018.
Icyo gihe Cogebanque yahaye mudasobwa abanyeshuri batatu bitwaye neza barimo; Christian René Nshogoza wigaga ibijyanye n’ubucuruzi, Emmanuel Turatsinze wize ibijyanye n’amahoteli na Desiré Izere wahize abo biganaga mu ishami ry’ubukerarugendo.
Umuyobozi wa UTB, Callixte Kabera, yashimye cyane Cogebanque, avuga ko ari umufatanyabikorwa ukomeye w’iyi kaminuza ndetse bizeye kuzakomeza gukorana neza mu bihe biri imbere.
Muri Nyakanga 2018 nabwo Cogebanque yahembye abanyeshuri bitwaye neza ubwo Kaminuza ya Kigali yatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya kane; Claude Kajungu wahize abandi mu Ishami ry’icungamutungo akaba yaravuze ko igihembo ahawe kizatuma arushaho kwiyungura ubumenyi.
Ati “Kwitwara neza mu ishuri byampesheje amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza. Iyi mudasobwa mpawe na Cogebanque izamfasha mu bushakashatsi ndetse no kugabanya amafaranga yagendaga mu gusohora inyandiko, gufotoza, inanyorohereze mu kwitegura neza gukora umushinga usoza amasomo yanjye.”
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’imari zigenewe ibigo muri Cogebanque, Songa Rwamugire, yatangaje ko iyi banki iha agaciro gakomeye iterambere ry’uburezi, ari nayo mpamvu bahemba abanyeshuri bitwaye neza.
Ati “Guhemba abitwaye neza bigaragaza agaciro Cogebanque iha uburezi. Igihugu gikomeje gushyiraho ingamba zigamije igerwaho ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi, natwe turifuza gutanga umusanzu muri iki cyerecyezo.”
Ubuyobozi bwa Cogebaque buvuga ko gutera inkunga uburezi bigira uruhare mu kuzamura ubumenyi mu rubyiruko, bityo n’umusaruro w’abakozi ukiyongera. Bahisemo gutanga mudasobwa kubera uburyo babonaga leta irajwe ishinga no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose.
Uretse gutanga mudasobwa, Cogebanque inahemba abitwaye neza binyuze mu kubaha amahirwe yo kwimenyereza akazi muri iyi banki, ndetse byaba na ngombwa bagahabwa imirimo. Inafatanya n’amashuri kubaka amacumbi, ibi byose bikaba mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme.
Icyerecyezo cya Cogebanque mu guteza imbere uburezi kandi kijyanye n’ibiherutse kugarukwaho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kane muri Kaminuza ya Kigali, aho yasabye abanyeshuri gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu.
Ati “Icyo dukeneye cyane si umubare munini w’abarangije kaminuza, ahubwo dukeneye kubona ibikorwa byabo mu guhindura imibereho y’igihugu binyuze mu bumenyi bahawe. Ndizera ko ibi bazabihinduramo ibikorwa bikenewe n’igihugu cyacu.”
Uretse ibikorwa biteza imbere uburezi, Cogebanque yemewe nka Banki y’Ubucuruzi na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuva mu 1999, inatanga umusanzu mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere umuco binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, ndetse na siporo biciye mu irushanwa ry’amagare rizwi nka Tour du Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO