Hafungurwa ku mugaragaro iri shami ku ya 15 Mutarama 2016, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi muri Cogebanque,Jean Paul Tuyishime, yavuze ko iyi banki iri kugenda ikura kandi basanze ari byiza ko bakwagura ibikorwa byayo no mu zindi Ntara.
Ati ”Nk’Abanyarwanda bakunda igihugu ndetse bagendera ku ngero nziza Umukuru w’Igihugu aduha zo kwiteza imbere, Cogebanque yasanze atari byiza gukorera mu Mujyi gusa, kuko abaturage bo mu zindi Ntara na bo bakeneye serivisi dutanga bakiteza imbere.“
Yakomeje avuga ko iyi banki ishaka gushyira amashami yayo mu gihugu hose .
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi, akaba n’umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Cogebanque, Rachid Muremangingo yavuze ko iyi ari Banki igamije guteza imbere Abanyarwanda.
Yagize ati ”Uyu mwaka ni uw’ibikorwa kandi muri Cogebanque imvugo ni yo ngiro, ntabwo tubika amafaranga gusa ahubwo tunatanga n’inama mu bigendanye n’ubucuruzi.”
Yakomeje avuga ko Akarere ka Gicumbi kari gutera imbere mu bikorwa remezo ari yo mpamvu begereje serivisi abakiriya bayo bahatuye.
Uhagarariye abakiriya ba Cogebanque mu Karere ka Gicumbi, Grégoire Ntagozera, yashimiye iyi banki ko na bo yabatekerejeho ikabegereza serivisi kandi ko abenshi mu bacuruzi bubaka imiturirwa mu mujyi wa Kigali babikesha iyi banki, bakaba na bo bagiye gutera ikirenge mu cyabo babikesha iri shami rishya.
Umucuruzi mu Karere ka Gicumbi, Rosalie Musabyimana yavuze ko amaze imyaka ine akorana n’iyi banki kandi ko ntacyo ayinenga kuko usibye kumuha amafaranga ngo abashe kwiteza imbere itanga n’amahugurwa.
Ati ”Ntarakorana na Cogebanque narahuzagurikaga ariko ubu namenye ubucuruzi icyo ari cyo, ni byiza rero ubwo natwe twegerejwe serivisi byatugoraga tujya i Kigali“.
Yongeyeho ko ataratangira gukorana n’iyi banki ubucuruzi bwe bwari buri munsi ya 50% ariko ubu yemeza adashidikanya ko nyuma yo gukorana na yo ubu ageze kuri 80%.
Muri uyu muhango kandi Cogebanque yanahaye miliyoni eshatu Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi zizakoreshwa mu kugurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye 1000 bo muri aka karere.
Cogebanque yashimiye Umukuru w’Igihugu wemeye kuzongera kwiyamamaza nyuma ya 2017.
Iyi banki itanga serivisi zitandukanye zirimo kubitsa, kubikuza, inguzanyo, ubujyanama ku mishinga y’ubucuruzi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO