Intego igihugu cyihaye izagerwaho bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye n’ibigo bitanga serivisi z’imari kuko umutekano w’amafaranga uba wizewe.
Mu kwegera no gusobanurira Abanyarwanda ibyiza byo kwizigamira, Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque imaze imyaka umunani itera inkunga umukino w’amagare uri mu ikunzwe mu Rwanda yifashishije isiganwa rya 2020 mu kubagezaho ubwo butumwa.
Cogebanque ifasha abakunzi b’amagare muri buri gace gasorezwamo isiganwa gufunguza konti, kubitsa, kohereza no kubikuza amafaranga yabo kandi mu mutekano usesuye.
Mu Gace ka Kane ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu kegukanywe n’Umunya-Erythrée Natnael Tesfatsion, Cogebanque yasangije ab’i Rubavu uko bakwizigamira.
Kabera Epimaque ukora akazi k’ubukanishi n’ubushoferi yishimiye ko yafunguje konti muri Cogebanque akabona amahirwe yo kwinjira muri tombola.
Yagize ati “Batuganirije kuri serivisi za Cogebanque, numva ari nziza nyinjiramo. Nafunguje konti ndabitsa mbona amahirwe yo kwinjira mu cyuma gitanga amafaranga, ntsindira ibihumbi 17 Frw.’’
“Kwizigamira ni ukwiteganyiriza, kuko ubitsa ukabikuza kandi isaha n’isaha ukamenya aho ubariza amafaranga yawe. Ahantu amafaranga aba abitse haba hatekanye ndetse ushobora no kubona inguzanyo ukiteza imbere.’’
Uyu mugabo w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu yashishikarije abadakorana na banki gukanguka bakagana ‘Cogebanque ikabibafashamo’.
Cogebanque Plc imaze imyaka 20 itanga serivisi za banki mu Rwanda aho yahinduye ubuzima bw’abayigana binyuze mu kubafasha kubona no gukoresha serivisi zitandukanye z’imari.
Ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda 2020 ndetse ihemba umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi muri buri gace. Ni igihembo cyerekana ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi igihumbi n’iyi banki nk’itanga serivisi mpuzamahanga.
Cogebanque ifite konti zitandukanye zo kwizigamira! Zirimo Konti Teganya igufasha kuzigama buri kwezi, wabitsaho igihe icyo aricyo cyose ndetse n’amafaranga uko yaba angana kose; Konti Nteganyiriza Minuze igufasha kuzigamira amashuri y’abana; Konti Iyubakire igufasha kwizigamira inzu; Konti Shobora igufasha kugera ku mushinga wawe n’ubwizigame bw’igihe kirekire (Term deposit).
Konti za Cogebanque zemerewe abakiliya bose, zihuriye ku kubafasha kuzigama amafaranga mu buryo bworoshye kandi butekanye, nta mufuragiro w’ukwezi zicibwa ndetse zirungukirwa mu buryo bushimishije.
Teganya ni konti ishamikiye ku y’umukiliya, ishobora kubitswaho amafaranga ayo ariyo yose. Uyikoresha abitsaho igihe cyose kandi agakomeza kungukirwa bitewe n’amafaranga ayiriho. Amafaranga yazigamywe atangira kubyara inyungu iyo angana na 50.001 Frw.
Mu gufasha abategura ahazaza h’abana babo mu masomo, Cogebanque yanashyizeho Konti Nteganyiriza Minuze ifasha abazigamira amashuri y’abana.
Abayikoresha buri kwezi bazigama amafaranga ndetse bashobora kongera umubare w’ubwizigame igihe babishakiye, bibaha amahirwe yo kubona inyungu ihanitse.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO