Si buri umwe ubasha kujyana n’amagare kuko bisaba ubushobozi bwinshi akaba ariyo mpamvu bikorwa n’ababa barizigamiye mbere.
N’ubwo ushaka kwishimisha akurikirana iri rushanwa bimusaba kuba yarateguye amafaranga menshi, bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda, ntibikigezweho ko umuntu agendana igifurumba cy’amafaranga ahanini kubera ingaruka mbi zishobora kumubaho zirimo no kuba yayibwa.
Muri Tour du Rwanda 2018 yatangiriye i Rwamagana kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama, ikaba igomba gukomereza i Huye, Musanze, Karongi na Rubavu mbere yo kuza i Kigali ; abazayitabira bashyizwe igorora, baruhurwa umutwaro wo kuzitwaza amafaranga mu mifuka ahubwo bakazajya bakoresha uburyo bugezweho bwa Cogebanque bwo kohererezanya amafarangaku buntu.
Nk’uko Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, Mujyambere Louis De Montfort yabitangarije IGIHE, iyi banki iri mu zikomeye mu gihugu ikaba n’umuterankunga w’Imena wa Tour du Rwanda, mu rwego rwo korohereza abazitabira iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 10, yashyizeho uburyo bazajya babona amafaranga bitabagoye.
Yagize ati "Uyu mwaka twihaye intego ko nta muntu uzagira ikibazo cy’amafaranga muri Tour du Rwanda ndetse bagomba kubona serivisi za banki zose bakeneye. Twazanye uburyo bushya aho umuntu yaba ari umukiliya wa Cogebanque cyangwa atari umukiliya ashobora kohereza cyangwa akakira amafaranga biciye ku bahagarariye cogebanque ‘agents’ baboneka ahantu hose tuzajya."
Ubu buryo bwa Cogebanque buri mu bwa mbere bwizewe kuko amafaranga yose umuntu yaba yifuza kohereza nta kibazo na kimwe ashobora kugira kandi bukaba bunahendutse ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa mu Rwanda.
Mujyambere yanavuze ko bitewe n’uko hari abantu benshi baba bifuza kugira konti muri Cogebanque ariko bamwe ntibabishobore kubera umwanya muto batabasha kujya ku cyicaro cya banki, bashyiriweho uburyo bazajya bazifunguza aho Tour du Rwanda izajya hose kandi bikazajya bikorwa ku buntu.



















TANGA IGITEKEREZO