Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi komisiyo ku wa 17 Werurwe 2020 riburira “ibigo byose n’abantu ku giti cyabo bari kugurisha ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa se bitemewe babyita ko bivura cyangwa bifasha mu gukumira Coronavirus”.
Ibyo bigo byose n’abantu ku giti cyabo bamenyeshejwe ko bakwiye guhagarika ibyo bikorwa kuko binyuranye n’ingingo ya 27 y’amategeko agenga ibijyanye n’ihiganwa ku isoko, agenderwaho na COMESA.
Rikomeza rigira riti “Bityo rero, mu gihe hari ikigo icyo aricyo cyose cyangwa se umuntu ku giti cye ufashwe, Komisiyo ntizaca ku ruhande mu gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko birimo gucibwa amadolari ya Amerika ibihumbi 300.”
Abaguzi bagiriwe inama yo gushishoza bakagenzura neza niba nta bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bahangitswe ndetse bakamenyesha iyi komisiyo mu gihe hari ibyo baketse.
Kuva aho ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus zishyiriwemo imbaraga, ku masoko atandukanye arimo n’ayo mu Rwanda hakunze kugaragara abacuruzi bahangika abaguzi.
Hari nk’aho abantu bagiye kugura alcool yifashishwa mu gusukura intoki, ugasanga bahawe amavuta yo kwisiga mu cyimbo cyayo bitewe n’uko ku macupa babaga bahinduye bakandika ko icyo umuntu aguze ari uwo muti yashakaga kandi atari byo.
COMESA ni umuryango ugizwe n’ibihugu 19 watangiye mu 1994 ariko u Rwanda rwinjiyemo mu 2004.
Ibyo bihugu ni u Burundi, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Ibirwa bya Seychelles, Sudani, eSwatani, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO