00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COPEDU Ltd iri mu cyerekezo cyo kuba Banki

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 8 June 2015 saa 08:29
Yasuwe :

Nyuma yo kubona ko intego ziyemejwe mu mwaka wa 2014 zagerwaho kandi neza, COPEDU Ltd yiyemeje kuzaguriza abazayigana amafaranga agera kuri miliyari 6,900,000,000 muri uyu mwaka wa 2015, ibi bikazatuma iva ku ntera imwe ijya ku yindi mu rugendo rwo kuva mu bigo by’imari iciriritse ruyiganisha ku kuba Banki.

Mu nteko rusange y’Abanyamigabane ba COPEDU Ltd yabaye tariki ya 7 Kamena 2015, hagaragajwe ibyagezweho mu mwaka wa 2014, ndetse abitabiriye iyo nteko bagaragarizwa ibiteganywa muri uyu mwaka wa 2015 bimwe bikaba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa .

Gasigwa Festus umuyobozi mukuru wa COPEDU Ltd yatangaje ko umwaka wa 2015 uzarangwa n’ibikorwa byo gukomeza kubaka ubushobozi no guteza imbere ibikorwa by’icyo kigo cy’imari.

Ati “Mu rwego rw’inguzanyo , hateganijwe gutanga inguzanyo nibura igera kuri 6,900,000,000 muri uyu mwaka, ni ukuvuga ikigereranyo cya 575,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi. Ibyo bizatuma ubwiyongere bw’inguzanyo duha abakiliya izagera kuri 25 %.”

Gasigwa yakomeje avuga ko amafaranga COPEDU Ltd ibikiye abakiriya bayo azagera kuri 8,991,669,092 muri uyu mwaka wa 2015 ndetse bagakomeza no gukangurira abantu batandukanye kubitsa.

Uretse kugaragaza imirongo migari izibandwaho muri uyu mwaka wa 2015, Kabega Emilienne, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya COPEDU Ltd yanagaragaje ibyo iyo sosiyete yagezeho mu mwaka 2014, agaragaza ko byose byaturutse ku bufatanye bwa buri munyamuryango wese ndetse n’abakozi bitanga bagakorana umwete.

Ati “Umwaka wa 2014 waranzwe no kongera ibikorwa ndetse no kongera urwunguko no kubaka ubushobozi bw’abakozi, ku bw’ibyo amafaranga COPEDU Ltd ibikiye abakiriya bayo yavuye kuri miliyari eshanu n’imisago muri 2013 agera kuri miliyari zirindwi n’imisago muri 2014.

Kabega Emilienne, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya COPEDU LTD ari kumwe na Gasigwa Festus, umuyobozi mukuru wa COPEDU LTD

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya COPEDU Ltd yakomeje avuga ko mu rwego rw’ibikorwa biteza imbere sosiyete n’abanyamigabane bayo, inguzanyo zariyongereye ziva ku mafaranga y’u Rwanda 4.758.723.092 muri 2013 agera kuri 5.938.872.023 muri 2014, ni ukuvuga ikigereranyo cya 125%.

Muri uyu mwaka wa 2014 kandi COPEDU Ltd yongereye inguzanyo nini ishobora gutanga ku muntu igera kuri miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda (50,000,000 Frws)

Amafaranga COPEDU Ltd ibikiye abakiliya (epargne) yavuye kuri 5.434.719.594 mu mwaka wa 2013 agera kuri 7.213.194.344 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2014, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 133%.

Umutungo wa COPEDU Ltd wavuye kuri 7.602.093.686 ugera kuri 9.454.272.830 z’amafaranga y’u Rwanda, bihwanye na 124%.

Urwunguko mu mwaka wa 2014 rwabaye 198.320.237, mu gihe mu mwaka wa 2013 rwari 80.538.210 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko rwiyongereye ku kigereranyo cya 146%.

Ibyo bikorwa byose bivuzwe haruguru ngo bikaba byaragezweho COPEDU Ltd yubahiriza ibipimo byose ngenderwaho byashyizweho na BNR byerekana imicungire myiza y’ibigo by’imari n’amabanki.

Ku bijyanye no kuba umuntu yagura imigabane muri COPEDU Ltd, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya COPEDU Ltd, yavuze ko mu gihe abanyamigabane baba bicaye ntibabashe kugeza ku mafaranga yari akenewe ari bwo umuntu wo hanze yakwemererwa kuba yagura imigabane, ko ariko bitarabaho.

Muri gahunda yayo yo gukomeza gutera imbere, COPEDU Ltd iteganya kuzaba Banki kuko yamaze kurenza umusanzu fatizo usabwa na Banki Nkuru y’Igihugu ngo ibyemererwe, ariko hakaba hakiri inzira ndende kuko hari ibindi isabwa itaruzuza neza.

Sosiyete y’Ubucuruzi COPEDU Ltd ifite abanyamigabane 14,777 ari bo bahoze muri Koperative igihe yari itaritwa Sosiyete, abandi bagenda banjira kuri ubu bitwa abakiriya basanzwe.

Abanyamigabane bahagarariye abandi bagezwaho ibyagezweho na gahunda y'ibiteganywa
Abanyamigabane baboneyeho kubaza ibibazo byose barasubizwa
Gasigwa Festus Umuyobozi mukuru wa COPEDU Ltd

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages