00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Kaberuka azasimburwa ku buyobozi bwa BAD mu mwaka utaha

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 20 October 2014 saa 09:53
Yasuwe :

Manda ya Dr Donald Kaberuka wari umaze imyaka icumi ayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, izarangira mu mwaka utaha, hatorwe uzamusimbura ku wa 28 Gicurasi 2015.
Kaberuka yayoboye BAD manda ebyiri zikurikiranye azamura ubukungu bwayo anayishoboza gutera inkunga imishinga y’iterambere itandukanye muri Afurika.
Itangazo ry’inama y’ubutegetsi ya BAD rivuga ko amatora y’uzamusimbura azaba mu nama rusange izatangira tariki ya 25 Gicurasi ikazasozwa tariki ya 2015.
Donald (…)

Dr Donald Kaberuka na Perezida Kagame mu nama ngarukamwaka ya BAD i Marrakech muri Maroc mu 2013

Donald Kaberuka yavukiye mu cyahoze ari Byumba, mu 1951, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyane n’ubukungu na kaminuza ya Glasgow.

Guhera 1997, Kaberuka yayoboye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ayimaramo imyaka umunani .Yagize uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cyari kivuye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kaberuka hamwe n'uwahoze ayoboye Banki y'Isi Paul Wolfowitz mu 2005

Muri 2005 yatorewe bwa mbere kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere ndetse yongera gutorerwa kuyobora indi manda muri 2010.

BAD iherutse kwihiriza isabukuru yayo y’imyaka 50 mu Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages