00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Donald Kaberuka yamaze impungenge ibihugu bigitewe ubwoba n’isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 February 2022 saa 09:52
Yasuwe :

Umunyarwanda wahoze ayobora Banki Nyafurika y’iterambere (BAD), Dr Donald Kaberuka yagaragaje ko mu gushyiraho isoko rusange ry’Afurika nta gihugu na kimwe kizabihomberamo mu gihe bizaba bishyizwe mu bikorwa uko bikwiriye.

Uyu mugabo w’impuguke mu by’ubukungu wari witabiriye Inama ya Pan African Movement ishami ry’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaje ko abanyafurika bakwiriye kurandura burundu ibikidindiza umushinga mugari w’isoko rusange rya Afurika.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama yabereye I Kigali mu Nteko ishinga amategeko yabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022.

Dr Donald Kaberuka yagize ati “Mu gihe twahuza ubukungu bwacu byakongera amahirwe menshi yo guhanga imirimo bikanazamura ishoramari. Isoko rusange rya Afurika ntabwo rikwiye kureberwa gusa mu gufunguranira imipaka aho kugira ngo bigerageze (ibihugu) gukuraho inzitizi zituma ubucuruzi butihuta ahubwo bikazivanaho.”

Yagaragaje ko hari ibihugu bimwe na bimwe bikigira ubwoba ko bishobora guhombera muri ibi bikorwa byo kugira isoko rusange.

Ati “Ubukungu bwinshi bw’ibihugu by’Afurika bubarirwa muri miliyari 10 z’amadorali nubwo hari umubare muto urengeje iyo mibare n’undi utanazigezaho. Hakenewe gushyirwaho uburyo bukurura ishoramari abantu bakareka gutinyana aho bamwe bavuga bati tuzahomba abandi nibo bazunguka nyamara usesenguye usanga mu gihe kirambye buri wese yungutse.”

Dr Kaberuka yabanje gusobanura byimbitse impamvu zo gushyiraho isoko rusange ry’Afurika zirimo kuba ibihugu byari bikeneye kongera ubuhahirane hagati yabyo ku mugabane wa Afurika no guhuza ubukungu ku bihugu byo muri Afurika binyuze mu gukuraho amananiza y’ibihugu by’Afurika ubwayo ku bijyanye no n’urujya n’uruza.

Kuba hari ibihugu bigenda byishyira hamwe mu turere dutandukanye twa Afurika, byatumye igitekerezo cyo kugira isoko rusange ry’Afurika kidahera ku busa kubera ko ubufatanye mu miryango inyuranye bwari bwatangiye.

Ati “Ntabwo twahereye kuri zeru. Mu bice bitandukanye ubona ko ukwihuza kwari kose. Nkuko mu bizi hari hagati ya inzego nk’eshanu, cyangwa zirindwi zo gukorera hamwe. Muri zo rero ubucuruzi butangirira mu rwego rwa nyuma rwo hasi rw’imikoranire.”

Yakomeje agira ati “Ibihugu byinshi by’Afurika biri kuri urwo rwego, nyamara urwego rwa Kabiri ni isoko rusange. Aha ngaha ntabwo uba ugifite inshingano zo kugabanya inzitizi mu bucuruzi hagati y’ibihugu birebwa n’ayo masezerano ahubwo uzirandura burundu.”

Bimwe mu bikenewe gukurwaho burundu harimo ibiciro kuri za gasutamo ku bantu bashora ibicuruzwa mu bihugu bya Afurika ubwabyo, igiciro gihuriweho ndetse no koroshya urujya n’uruza.

Yagaragaje ko nyuma y’ibyo harimo gushyiraho amabwiriza n’amategeko yorohereza urujya n’uruza ndetse n’ishoramari riturutse mu bindi bihugu, isoko rihuriweho(Common Market), ibicuruzwa bifite ubuziranenge kimwe n’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe.

Ati “Bimwe mu bice bitandukanye by’Afurika byabigezeho kuko bakoresha ifaranga rimwe cyane ibivuga Igifaransa muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati.”

Imbogamizi zikomeje kwiyongera

Dr Donald Kaberuka yavuze ko ingingo zose iyo uzihuje ari zo zibyara Isoko rusange kandi ko hari igihe bimwe mu bihugu bigira ubwoba bugatuma bidashyira umukono kuri ayo masezerano.

Ubwo bwoba buri mu byiciro bitandukanye birimo ubwoba bwo guhomba imisoro cyane ko ibihugu byinshi byaboneraga ku musoro winjije kuri gasutamo mu gihe abandi batinya ko inganda zabo zidashobora kujya ku ihangana.

Yakomeje agira ati “Buri kimwe cyose kirahari kandi nishimiye ko ibihugu byose byasinye uretse ko hakiri kubura ibuhugu nka bibiri gusa.”

Yagaragaje ko uburyo bushobora kuba bugiye gushyirwaho bujyanye n’imyishyurire ku bacuruzi buzwi nka Pan African Payment scheme, bushobora kuzahita burushaho kunoza neza ibirebana n’isoko rusange rya Afurika.

Ati “Ubu uyu munsi umunyarwanda ushaka kugurira umunya-Zambia kandi udafite amafaranga akoreshwa muri Zambia, usanga bigusaba kujya kuyashyira mu madolari n’andi kandi ibyo ni ibintu muri Afurika bitwara hafi miliyari eshanu z’amadorali bitewe n’uko idolari cyangwa iyero rihagaze ku isoko ry’ivunjisha.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kubishyira ku murongo ariko ni ibintu byashoboka kandi hari ibimaze gukorwa.”

Yagarutse ku kijyanye n’ibikorwaremezo nk’imihanda ishobora guhuza imipaka y’ibihugu bya Afurika itaboneka ariko agaragaza ko ibyo bitaba ikibazo ahubwo igisubizo cyabyo cyashakirwa mu buryo bwo gushyiraho imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere bityo ubucuruzi bukarushaho kugenda neza.

Ku itariki ya Mbere Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika.

Donald Kaberuka yagaragaje bimwe mu bikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry'isoko rusange ry'Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages