00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Musafiri yagaragaje ibyakorwa ngo umusaruro w’ubuhinzi ujyane n’ubwiyongere bw’abaturage

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 September 2023 saa 01:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yatangaje ko kugira ngo ubwiyongere bw’Abaturage bujyane no kwihaza mu biribwa bisaba ko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga kandi abantu bakitandukanya n’imyumvire y’uko nta washora muri uru rwego ngo yunguke.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Newtimes, aho yagaragaje ko mu byo azitaho harimo guhindura imiterere y’ubuhinzi bukava ku ‘buhinzi buciritse’ aho usanga bwugarijwe n’ibibazo byinshi.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko ingo zikora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi zigera kuri miliyoni 1,4. Izikora ubuhinzi bwonyine zirenga gato ibihumbi 600 mu gihe ku bworozi ari ibihumbi 205,9.

Minisitiri Musafiri yagaragaje ko ubuhinzi bukorwa mu Rwanda bukiri ubwo mu cyiciro cy’ubuciriritse aho ababukora batayoboka ikoranabuhanga, ntibanakoreshe imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro. Ngo baba bafite impungenge batinya kugerageza ibintu bishya bibaza ngo ‘byagenda bite biramutse bidakunze?’

Igikurikiraho ni umusaruro muke utera ingaruka zirimo izamuka ry’ibiciro rya hato na hato.

Yagize ati “Turashaka gukemura iki kibazo; ikibazo cy’ubuhinzi buciriritse. Turashaka kwinjira mu buhinzi bw’umwuga. Aha turashaka abashoramari. Ikindi kubera ko abaturage biyongera, birasaba ko n’ibiribwa byiyongera.”

“Ntushobora guhaza abaturage biyongera gutya ukoresheje ubuhinzi buciriritse. Kugira ngo dukore ubuhinzi bwa kinyamwuga dukeneye ishoramari. Urebye ku byuho dufite, uzasanga dukeneye hafi miliyari 1,3 z’amadolari kugira ngo tube igihugu kibasha kwihaza mu biribwa. Bitabaye ibyo ntidushobora kuvuga ngo igihugu gifite umutekano w’ibiribwa 100%. Kugeza ubu turi kuri 80%.”

Dr Musafiri yagaragaje ko ubuhinzi ari urwego rufite agaciro gakomeye kuko kugeza ubu rutanga umusanzu wa 25% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Ibi ngo bivuze ko rurimo amafaranga kandi ko urushoyemo aba yizeye ko azunguka.

Amahirwe atabyazwa umusaruro

Minisitiri Musafiri yatanze ingero z’ibyuho biri mu bihingwa ngandurarugo bikwiye kuvamo amahirwe y’ishoramari.

Yahereye ku kuba Abanyarwanda barya umuceri n’ifu y’ibigori bari kwiyongera cyane.

Umusaruro ku mwaka ugera kuri toni ibihumbi 500 by’ibigori mu gihe bakenera hagati ya toni ibihumbi 600 na 800 ku mwaka.

Ku muceri, ubushobozi bw’umusaruro uboneka buri hasi ya toni ibihumbi 100 ku mwaka mu gihe hakenerwa izigera ku bihumbi 400 undi usigaye ukagurwa muri Tanzania, Pakistan, u Buhinde n’ahandi.

Ikindi yasobanuye ni uko Abanyarwanda bakunda ibirayi ku buryo barya ibirenze toni miliyoni imwe nyamara umusaruro w’ibiboneka mu gihugu ukaba ugarukira kuri toni ibihumbi 700 ku mwaka.

Ati "Ni ukubera iki twakomeza kugura ibirayi hanze nyamara tuzi ko dushobora kweza ibirayi hano, atari mu Majyaruguru gusa ahubwo no mu Majyepfo no mu Burasirazuba?”

Umusaruro w’ibishyimbo na wo uracyari muke kuko Abanyarwanda barya ibirenga toni ibihumbi 500 nyamara hasarurwa ibitarenga toni 500 ku mwaka.

Ubutaka buhingwa si ikibazo

Minisitiri Musafiri yavuze ko ikibazo cy’ubutaka buhingwa atari urwitwazo.

Ati “Ntidushobora kuvuga ko twabuze ubutaka, turacyafite hegitari miliyoni 1,4 z’ubutaka budahingwa burimo n’ubungana na 10% bwuhirwa. Ku bw’ibyo nta kibazo cy’ubutaka gihari. Dushobora gusarura ibirenze turamutse dukoresheje ikoranabuhanga. Izi ni zo mbaraga dufite mu bihingwa bitanga ibiribwa.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yanavuze ko hakenewe ishoramari mu gutubura imbuto no mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu bucuruzi.

Yagaragaje na none ko u Rwanda rugitumiza hanze ifumbire mvaruganda igera kuri toni ibihumbi 70 buri mwaka nyamara bishoboka ko hatangizwa inganda ziyikorera imbere mu gihugu.

Agaruka ku bihingwa ngengabukungu, yavuze ko icyayi n’ikawa bikiri ku isonga mu byinjiriza igihugu amadovize.

Umusaruro wabyo ngo uracyakunzwe hirya no hino ku isi, akaba ari amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro bikarushaho guhingwa ku buso bunini dore ko hakiri uturere dufite ubutaka busharira nyamara ikawa n’icyayi byo bishobora kuhera.

Yongeyeho ko isoko mpuzamahanga ryakunze amatunda yera mu Rwanda hamwe n’urusenda ariko ikibazo kikaba ko umusaruro uboneka utabasha guhaza Abanyarwanda.

Ku bijyanye n’ubworozi, Minisiti Musafiri yavuze ko u Rwanda rufite inka zigera kuri miliyoni ebyiri ariko rudafite ubushobozi bwo kubona amata rukeneye yose.

Ati “Dushobora gutunganya litiro ibihumbi 240. Ubushobozi bwacu bwo gutunganya amata na ‘fromage’ buracyari hasi kandi bigaragaza ko hari amahirwe ku bashoramari bashobora kuza mu byo kongera agaciro bakanakora mu gupfunyika ibidahenze abaturage bacu hagatekerezwa ku kujya ku isoko mpuzamahanga.”

Urugendo rwo guhangana n’imbogamizi mu buhinzi

Minisitiri Musafiri yavuze ko ashaka guca imyumvire y’uko nta wushora mu buhinzi ngo yunguke nubwo imbogamizi zirimo izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe n’igishoro.
Yavuze ko hari intambwe yatewe mu gushaka uko ibibazo by’igishoro byakemuka binyuze mu gutanga inguzanyo zidahenze.

Ati “Ndashaka gusubiza abantu ku isuka, bagasubira mu murima ariko mu buryo bwa kijyambere, bukoresha imashini, bukorwa mu huryo bunoze. Haracyari ingaruka, birumvikana nubwo turimo tuvuga iby’ubwishingizi, gahunda ihari ntikora ku ruhererekane nyongeragaciro rwose.”

“Ku bijyanye n’igishoro twabonye miliyari 55 Frw muri Banki y’Isi, aho abantu bazafata inguzanyo ku nyungu iciriritse iri hagati ya 8% na 15%. Umushinga waratangiye gukora. Ndatekereza ko icyiciro cya mbere cya miliyari 15 Frw cyamaze gutangwa, banki z’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse biri kuyacunga no gutanga inguzanyo.”

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages