00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DStv yatangije ifatabuguzi ryihariye ku bigo bya leta n’iby’abikorera

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 February 2024 saa 11:29
Yasuwe :

Sosiyete icuruza amashusho n’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga, DStv ku bufatanye n’ikigo cy’ubucuruzi Bahlita, batangije gahunda y’ifatabuguzi ryihariye ku bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Iyi gahunda y’ifatabugizi yiswe DStv for Business igamije gufasha ba nyiri bigo kubona ifatabuguzi ribereye ibi bigo byabo ku buryo bigira amashene ya televiziyo ajyanye na serivisi batanga.

DStv For Business igabanyije mu byiciro bitatu birimo “Dstv Play” ijyanye n’ibigo bifite ibikorwa by’imyidagaduro na siporo , birimo restaurants n’utubari.

“DStv Work” ijyanye n’ibigo bitanga service za banki n’ibindi bigo bifite ibiro, aho bihabwa amasheni ajyanye n’izi serivisi abereye ababagana.

“DStv Stay” ni ifatabugizi rijyanye n’ibigo bifite amacumbi, hotel n’ahandi abantu bashobora kuruhukira.

Umuyobozi wa DStv for Business, Musa Huko, avuga ko iyi gahunda yerekana amasheni ajyanye n’akazi ndetse itandukanye cyane n’uko ba nyir’ibigo bakoresha gahunda isanzwe yagenewe abantu bo mu rugo.

Ati “Ni gahunda yagenewe umuntu ukoresha DStv aho akorera mu kazi ka buri munsi, igamije kumufasha kubona amasheni ajyanye n’ako kazi bitandukanye n’uko yakoresha isanzwe yo mu rugo.”

“Hari decoderi zijyanye n’ubu buryo kuko nko kuri hotel uri mu cyumba cye ashobora guhindura akareba ibyo ashaka abandi bari hirya nabo bakareba ibyabo nubwo baba bahuje docoderi imwe.”

Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group na DStv Rwanda, Muhirwa Augustin, yagaragaje akamaro k’iyi gahunda, avuga ko izorohereza ba nyir’ibigo kumenya amasheni cyangwa amashusho akwiriye kwerekwa ababagana mu buryo bworoshye.

Ati “Ubufatanye bwa Tele 10 na DStv buracyakomeje ku ifatabuguzi risanzwe ryo mu ngo no kuri iri rishya ryo mu bigo yaba ibya leta cyangwa iby’abikorera, abacuruzi bafite Restaurants, hotels, utubari, abacukura amabuye y’agaciro, ahahurira abantu benshi, ibitaro, abo bantu bose bafite ifatabuguzi ryihariye rijyana na serivisi zabo kandi babona ku buryo bworoshye.”

“Hari abo usanga bafite ifatabuguzi ryo mu ngo bakaba ariryo bajyana mu biro, ibyo si byo ntabwo byemewe, kuko ntabwo uba uzi ibyo abantu bakugana bakeneye kureba kandi bijyanye na serivisi utanga.”

Ubuyobozi bwa DStv buvuga ko icyatumye bashyiraho iri fatabuguzi ari uko hari aho usanga umubyeyi yasokanye n’abana bakabura ibyo bareba bijyanye n’imyaka yabo.

Iyi gahunda DStv yayitangiranye n’ikigo cyo muri Kenya, Bahlita , kimaze imyaka 22 gikorana n’ibigo bitandukanye birimo utubari , hotel , Liquor Store, mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

DStv ifite kandi uburyo bwa DStv Stream ifasha uyitunze guhuza decoderi ye na Telefone ku buryo ashobora gukurikirana ibiganiro cyangwa ibyo akunda ari kure yo mu rugo akabireba kuri telefoni ye aho yaba ari hose.

Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group na DStv Rwanda, Muhirwa Augustin, yavuze ko bitemewe gufata ifatabuguzi ryo mu rugo ukarikoresha muri hoteli, mu tubari cyangwa mu kazi kuko bihabanye n'ubucuruzi bw'amashusho
Umuyobozi wa DStv for Business, Musa Huko, avuga ko iyi gahunda igamije korohereza abayobozi b’ibigo kubona amasheni ajyanye n’akazi kabo
Umuyobozi wa Bahlita, Simon Njoroge, avuga ko bizeye ubufatanye bagiranye na DStv mu kuzamura imikorere y'iyi gahunda nshya ya DStv For Business
Ubuyobozi bwa DStv na Bahlita bavuga ko ibigo bwikiriye kugira ifatabuguzi ryihariye rijyanye n'akazi cyangwa serivisi bitanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages