Aya masezerano yasinyiwe i Beijing ku wa 10 Ukwakira 2026 agamije guteza imbere uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga, mu gihe ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Bushinwa na Afurika bikomeje kwaguka.
Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Ingengo y’Imari wa Togo mu gihe Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa.
Ecobank yatangaje ko ubufatanye na CIPS buzafasha kwagura uburyo bwo kwishyurana no gukoresha Ama-Yuan hagati y’u Bushinwa na Afurika, bugabanye imbogamizi zijyanye no guhererekanya amafaranga, ndetse bifashe ibigo kubona uburyo bworoshye bwo kwishyurana ku rwego mpuzamahanga.
Mu 2025, ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika bwageze kuri hafi miliyari 348 z’Amadolari, bituma u Bushinwa bukomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika mu bucuruzi.
Ecobank ivuga ko uko ubucuruzi bukomeza kwaguka, hakenewe ibikorwaremezo by’imari bishobora gutuma kwishyurana, kubitsa no kohereza amafaranga hagati y’impande zombi bikorwa mu buryo bwihuse kandi bwizewe.
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Group, Jeremy Awori, yavuze ko ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika bwabaye kimwe mu byerekezo by’ubukungu bikura cyane ku Isi, bityo ko ibikorwaremezo by’imari na byo bigomba kujyana n’iyo ntambwe.
Ati "Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika bwahindutse kimwe mu byerekezo by’ubukungu bikomeye kandi bikora cyane ku Isi. Uko umubano w’ubucuruzi urushaho gukomera n’ishoramari rikiyongera, ni na ko ibikorwaremezo by’imari bibushyigikira bigomba gutera imbere."
Awori yavuze ko ubufatanye na CIPS buzahuza uburyo bw’u Bushinwa bwo kwishyurana hakoreshejwe Ama-Yuan n’umuyoboro wa Ecobank ukorera mu bihugu 34 byo muri Afurika.
Ati "Ubufatanye bwacu na CIPS bukomeza guhuza uburyo bwo kwishyurana bw’Ama-Yuan mu Bushinwa n’umuyoboro mugari wa Ecobank muri Afurika. Buzadufasha kurushaho gushyigikira abatumiza n’abohereza ibicuruzwa hanze, ndetse n’ibigo bishaka gukorera hagati ya Afurika n’u Bushinwa mu buryo bworoshye kandi bwizewe."
Ecobank ifite ibikorwa mu Bushinwa kuva mu 2012. Vuba aha yafunguye ku mugaragaro ibiro bishya i Beijing, bigamije guha ibigo by’Abashinwa, ibigo by’imari n’abashoramari uburyo bworoshye bwo kugera ku bikorwa byayo muri Afurika.
Iyi banki kandi ifite Chinese Desks mu bice bitandukanye bya Afurika, zitanga ubufasha ku isoko ryaho, serivisi z’imari mu bucuruzi, ubwishyu, imicungire y’amafaranga ndetse n’ishoramari ryambuka imipaka.
Ubufatanye bushya na CIPS buri mu ngamba za Ecobank zo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Bushinwa na Afurika. Banki ivuga ko ubu bufatanye bwiyongera ku yindi mishinga ifitanye n’ibigo birimo Bank of China ishami ry’ibirwa bya Maurice, XTransfer, YeePay na WorldFirst.
Ecobank Group ikorera mu bihugu 34 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ndetse ikagira ibikorwa mu Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Bushinwa. Ifite abakozi barenga 14.000 n’abakiliya basaga miliyoni 32.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!