Ni gahunda izafasha abatari bake kuko imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo mu Ugushyingo 2019 igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa ari 9,527,829.
Ubu buryo bufasha abakiliya kubona serivisi z’imari bifashishije telefoni zabo zigezweho [Smartphone] cyangwa izisanzwe, bufasha iyi banki imaze kwigarurira imitima y’abatari bake, kubera uburyo bibafasha kugendana n’ibigezweho, batandukana no kugendana ibifurumba by’amafaranga mu ntoki.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe serivisi z’aba-agents muri Ecobank Rwanda, Kalisa Steve, yasobanuye ko ubu buryo bwo gukoresha telefoni banki yabuhisemo mu gufasha abayigana kujyana n’ibigezweho no kuzigama igihe cyabo.
Ati “Nka Ecobank, icyiza ni uko dushaka uburyo dutangamo serivisi bworoshye kandi bwihuse kuko uburyo bwo gukoresha telefoni ni bumwe mu bisubizo twabonye bituma twegera abakiliya bacu kugira ngo babone serivisi mu buryo buboroheye kandi buhendutse.”
Ku bakoresha telefoni zigezweho bashobora kubona serivisi za banki babanje kumanura application isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije application izwi nka ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store na App store, bakuzuzamo ibisabwa, bagahita batangira kuryoherwa n’ibibyiza bya Ecobank. Ubu buryo busaba kuba bafite internet.
Uretse ubu buryo, hari n’ubudasaba kuba bafite internet bunifashishwa no muri telefoni zigezweho aho umuntu akanda *883#, agakurikiza amabwiriza.
Ubu buryo bwombi bufasha abakiliya n’abifuza kuba ab’iki kigo cy’imari kimaze kwamamara mu bihugu bisaga 3o, kubona serivisi z’imari zisanzwe zitangirwa ku mashami zirimo kwifungurira konti, guhererekanya amafaranga, kwishyura ibicuruzwa na serivisi.
Ati “Serivisi zikunda kuzana abakiliya muri banki ni zo duheraho kugira ngo tugabanye wa mwanya bamara bibasaba kujya kuzishaka kuri banki kandi ari ibintu bakabaye bikorera birimo kwishyura no kwishyurwa [amazi, amashanyarazi, ifatabuguzi rya TV, RRA, guhaha mu maduka no mu maguriro.”
Hari kandi kureba ibyakorewe kuri konti, kwishyura abafite konti muri Ecobank, mu zindi banki cyangwa n’udafite konti muri Ecobank. Urugero ni nk’aho umuntu ashobora koherereza undi link kuri email, yayikandaho agahita abona uburyo ahitamo konti yayoherezaho nubwo yaba itari muri Ecobank.
Ati “Nk’abantu bishyura ubukode, bashobora guhitamo uburyo twateganyije ukwezi kwashira amafaranga agahita agenda utabanje kujya kuri banki. Twongeyemo n’uburyo bwo guhererekanya amafaranga n’abari hanze y’igihugu hakoreshejwe uburyo bwa Swift.”
Iki kigo cy’imari kinagira uburyo bwa Ecobank Africa bufasha abantu bari mu bihugu ikoreramo guhererekanya amafaranga ako kanya haba kuri konti yitwa Express, kuri Mobile Money n’ahandi ku kiguzi giciriritse. Harimo n’uburyo umuntu ashobora gusaba amafaranga mugenzi we, yabwemeza, agahita agera kuri konti ye.
Ecobank Rwanda yanashyizeho uburyo bwifashisha amakarita atandukanye, buha umukiliya wese utunze Visa Card na MasterCard yahawe na banki iyo ariyo yose kubona serivisi zitangirwa kuri Ecobank mobile App.
Telefoni kandi ishobora kwifashishwa n’abakiliya igihe bifuza kumenya ahaherereye ibyuma bya ATM cyangwa aba-agents, guhagarika cyangwa gufungura ikarita yawe no kumenyesha banki igihe ufite ingendo ikaba yahagarikwa by’igihe gito.



















TANGA IGITEKEREZO