Ecobank nka Banki y’Ubucuruzi yafashe iya mbere mu gufasha abakiliya bayo guhahira kuri murandasi bifashishije ikarita ya Ecobank Virtual Card.
Ecobank Virtual Card, ni ikarita nshya ya Ecobank yifashishwa mu guhahira kuri murandasi cyangwa ukayitanga nk’impano. Ni ikarita idafatika nkuko izindi zisanzwe zimeze ahubwo kuyifungura bigusaba kwinjira muri porogaramu ya Ecobank Mobile App, ubundi akajya ahanditse ijambo ‘card’ maze ugakurikiza amabwiriza, ikarita ukayifungura wibereye iwawe.
Ecobank Virtual card ni umwihariko wa Ecobank mu Rwanda, akarusho kandi ukaba ushobora kuyifunga ukoresheje Ecobank mobile App mu buryo bworoshye utagombeye kujya ku cyicaro cya banki mu gihe wifuje kuyihagarika.
Ecobank Virtual Card iba ifite umutekano wizewe kuko itaba ihujwe na konti usanzwe ufite muri banki ahubwo ushyiraho amafaranga ahwanye n’icyo wifuza kugura ukoresheje Ecobank mobile app ku basanzwe bafite konti muri Ecobank.
Iyi karita ushobora kuyikoresha ku maguriro nka Netflix ndetse n’andi akorera kuri murandasi, kandi buri gikorwa ukoze ugahabwa ubutumwa bugufi bukwereka ko cyagenze neza; ibasha kwishyura ahantu hose kuri murandasi hemewe kwakira Visa Card na Master Card ku Isi hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!