00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yisubije umwanya w’umuherwe wa mbere ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 February 2023 saa 10:09
Yasuwe :

Hari hashize amezi agera hafi kuri atatu, Umufaransa Bernard Arnault yarigaranzuye Elon Musk ku mwanya w’umuherwe wa mbere ku Isi, nyuma y’aho uyu muyobozi mukuru wa Tesla na SpaceX yari yagize ibihombo biremereye.

Kuri ubu, Bloomberg itangaza ko Musk yongeye kwisubiza umwanya wa mbere abikesha izamuka ry’agaciro ka Tesla, bituma abasha kuva ku mwanya wa kabiri yari amazeho amezi arenga abiri.

Kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru, umutungo wa Elon Musk wari wamaze kugera kuri miliyari 187,1 z’amadolari ya Amerika, ibyamubashishije guhigika Bernard Arnault ubarirwa umutungo ungana na miliyari 185,3$ abikesha ibigo bye by’ubucuruzi bikomeye nka Christian Dior, Hennessy ndetse na Louis Vuitton.

Musk afite agahigo ko kuba ari we muherwe wa nbere ku Isi, ariko akanagira agahigo ko kuba umuntu wahombye amafaranga menshi ku isi ubwo yahombaga agera kuri miliyari 200$ umwaka ushize.

Icyo gihe umutungo we wavuye kuri miliyari 340$ mu Ugushyingo 2021 uragwa ugera kuri miliyari 137$ mu Ukuboza 2022.

Elon Musk yisubije umwanya w’umuherwe wa mbere ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages