00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Group yegukanye Cogebanque Plc

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 July 2023 saa 08:09
Yasuwe :

Equity Group yegukanye Cogebanque Plc nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kugura imigabane ingana na 91.93% yari ifitwe n’abanyamigabane barimo Guverinoma y’u Rwanda, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) na Sanlam.

Ni ihererekanya rifite agaciro ka miliyari 54.68 Frw, ryahise rituma Equity Bank iba banki ya kabiri nini mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi, yashimiye itsinda ryagize uruhare mu biganiro byagejeje kuri aya masezerano.

Yagize ati "Iri hererekanya rizatuma Equity Bank Rwanda ikura ku gipimo cya 54%, ikazabasha kongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku giti cyayo bukava kuri miliyoni $15 bukagera kuri miliyoni nibura $25. Ni ukuvuga ko abazabyungukiramo ba mbere ari abakora ubucuruzi n’abakenera inguzanyo, bazabasha kubona inguzanyo ya miliyoni $25 bidasabye kwisungana mu rwego rw’ikigo cyagutse cyangwa ku isoko ry’imari."

Dr Mwangi yavuze ko bizanafasha abakenera amafaranga yo guteza imbere ibikorwa byabo.

Ku rundi ruhande, yavuze ko iki gikorwa batifuza ko cyafatwa nk’igurishwa, ahubwo ari ubufatanye buje kunganira iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi bw’Akarere.

Yashimangiye ko ukwihuza kwa Equity Bank na Cogebanque Plc kuzanafasha mu kurushaho guhanga imirimo itandukanye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi byihuse, ashima Equity bank isanzwe ikorera mu gihugu, ikaba yateye intambwe yo kwihuza na Cogebanque Plc bikabyara banki nini kurushaho, izafasha mu kwihutisha ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko ibiganiro byihuse, kuko nyuma yo gusinya amasezerano y’ibanze muri Kamena, ashyizweho akadomo mu kwezi kumwe mu gihe mbere byatekerezwaga ko bishobora gufata n’amezi atatu.

Yakomeje ati "Iki gikorwa kirahuza imbaraga za banki zombi, abakiliya ndetse n’ubukungu bikaba bizabyungukiramo."

Minisitiri Dr Ndagijimana yashimiye abayobozi ba Cogebanque bayigejeje kuri uru rwego, ikaba yarakomeje kubona inyungu.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Nyakanga 2023, ku cyicaro cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Abanyamigabane bayasinye barimo Guverinoma y’u Rwanda, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Sanlam na Judith Mugirasoni wari uhagarariye inyungu za Makuza Bertin, umunyemari ukomeye witabye Imana mu 2016, akaba nyiri inyubako M Peace Plaza yo mu Mujyi wa Kigali n’Uruganda Rwanda Foam.

Dr James Mwangi uyobora Equity Group hamwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, basinya ku masezerano yo kugurisha Cogebanque Plc
Abanyamigabane ba Cogebanque Plc bishimiye iri hererekanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages