00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU n’u Rwanda bigiye gufatanya kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 June 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Itsinda ry’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ryemeranyijwe n’u Rwanda ko ugiye kugirana ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’umwihariko hashyirwa ingufu mu kongerera agaciro umusaruro mbere yo kuwohereza muri ibi bihugu.

Ni bimwe mu byaganiriweho ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiraga intumwa z’uyu muryango ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2023.

Ku wa Mbere ni bwo Minisitiri w’Intebe yafunguye Inama y’iminsi ibiri i Kigali igaruka ku kurebera hamwe uko imikoranire y’u Rwanda na EU ihagaze mu bijyanye n’Ishoramari (EU-Rwanda Business Forum).

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri EU, Koen Doens, yavuze ko abashoramari bo mu bihugu bigize uyu muryango babengutse u Rwanda bashingiye kuri gahunda y’ubuyobozi bwarwo yo guteza imbere ishoramari.

Yavuze ko ibiganiro by’uyu munsi byibanze ku gusesengura ibyakozwe mu bufatanye bw’impande zombi mu bihe byashize no kwemeranya kuri gahunda iri imbere.

Ubwo bufatanye buzibanda ku nzego zirimo ubuzima mu bijyanye no gukora imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi; uburezi mu mashuri makuru, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi; kuzamura ubunyamwuga mu bahinzi bato hitabwa ku mboga, imbuto n’indabo.

Yakomeje agira ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni urundi rwego rw’ingenzi mu gihe twinjira mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije n’ikoranabuhanga. Kugeza ubu dufite ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kongera agaciro umusaruro w’amabuye y’agaciro muri iki gihugu ni ikintu kidushishikaje, turashaka kwinjiramo kurushaho.”

EU kandi ngo irateganya gukorana n’Urwego rw’Abikorera mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi, mu y’ubwikorezi nko gukora imihanda isanzwe n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko EU yiteguye gufungura amasoko yayo kugira ngo ihahirane n’u Rwanda.

Ati “Hari byinshi twajyana muri EU. Amabuye y’agaciro ni cyo twashyizemo imbaraga kugira ngo ayo bavana mu Rwanda ye kuyatwara uko yakabaye, byose bikorerwe hano bijye muri EU byongerewe agaciro. Bariteguye ibintu biragenda neza.”

Itsinda ry’Intumwa za EU ryari rigizwe n’abantu batanu barimo Koen Doens, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga; Cecile Billaux uhagarariye Urwego rw’Abikorera, Ubucuruzi, Ishoramari, ibijyanye n’ikirere n’umurimo; Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra n’abandi.

Ubwo yari mu nama ya ‘EU-Rwanda Business Forum’, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko ishoramari ry’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, ryahanze akazi ibihumbi 20 ku baturarwanda, hagati y’umwaka wa 2018 na 2022.

Itsinda ry'Intumwa za EU mu biganiro na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri EU, Koen Doens aganira na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Intumwa za EU n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'u Rwanda nyuma y'ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages