Muri serivisi z’ikoranabuhanga BPR ikomeje guha abitabiriye Expo baba abakiliya basanzwe n’abashya harimo ‘Internet Banking’, igufasha kohereza amafaranga ku bantu bafite konti muri banki iyo ari yo yose agahita abageraho ako kanya hakoreshejwe Internet.
Ukoresheje ubu buryo bwa internet kandi ushobora kwishyura imishahara y’abakozi, imisoro, fagitire z’amazi, ifatabuguzi rya televiziyo, kugura umuriro, amakarita yo guhamagara n’ibindi, kandi byose ukabikora bitagusabye kuva aho uri, igihe icyo ari cyo cyose.
BPR inafite ikorabuhanga rya ‘Mobile banking’ rigufasha kubona serivisi zose za banki ukoresheje telefoni yawe igendanwa. Ubu buryo bunagufasha kohereza amafaranga ku mirongo yose y’itumanaho mu Rwanda (MTN, Airtel/Tigo), ukoresheje ‘Izi Cash’, kuyabikuza bikaba bisaba kujya ku byuma bya ATM by’iyi banki mu gihugu hose, ntibisaba ikarita cyangwa kuba ufitemo konti.
Gukoresha serivisi ya mobile banking ukanda *150# cyangwa ugashyira porogaramu ya BPR muri telefoni yawe (BPR Mobile App). Kuyibona bisaba kujya kuri Play Store ku bakoresha Android na App Store kubakoresha iOS.
Mu gusobanurira abagana aho iyi banki iri kumurikira ibikorwa byabo i Gikondo ahasanzwe habera Expo, BPR yifashishije televiziyo nini zerekana amashusho agaragaza inzira umuntu anyuramo kugera ageze kuri serivisi yifuza zose ako kanya.
Uretse gutanga ibisobanuro, BPR iri no kwandika abifuza kwinjira mu buryo bwo gukoresha Internet na Mobile Banking, mu gihe abakeneye porogaramu ya telefoni (Mobile App) bo bafashwa kuyishyira muri telefoni bakoresheje internet itagira umugozi bahabwa n’iyi banki ku buntu (Free WiFi).
BPR kandi ikomeje kugeza ku bakiliya bayo serivisi zirimo guhuza konti yawe ya banki na MTN Mobile Money cyangwa Tigo/Airtel Money, ku buryo woroherwa no gukura amafaranga hamwe uyashyira ahandi (Push Pull).
Abagana BPR muri Expo 2018 bakitabira gukoresha zimwe muri izi serivisi z’ikoranabuhanga banki iri kumurika, bagira amahirwe yo gutahana ibihembo bitandukanye.
BPR ibarizwa muri sosiyete y’imari n’amabanki yitwa Atlas Mara, iza ku isonga mu kugira abakiliya benshi ndetse ikaba iya kabiri mu mutungo. Umwaka ushize yatowe nka banki ya mbere mu Rwanda (Best Bank in Rwanda 2017), mu bihembo ngarukamwaka bitangwa n’ikigo CPI Financial.



















TANGA IGITEKEREZO