Iyi miryango yacaniwe ituye mu Mudugudu uri mu Murenge wa Gikomero, HQ Power yayihaye inkunga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi Mukuru wa HQ Power Rwanda, Hakan Karasoy, yasobanuye ko igikorwa cyo gucanira iyo imiryango cyateguwe ku bufatanye n’ikigo Ignite Power Limited mu rwego rwo gufasha iyo miryango kuva mu kizima.
Ati “Dushimishijwe n’uko iri joro mugiye kurara mucanye amashanyarazi. Nubwo umushinga wacu utaratangira gutanga amashanyarazi, ntitwakwibagirwa inshingano zacu zo gufasha Abanyarwanda kuyabona vuba no kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi uko dushoboye.”
Nyuma yo kubona amashanyarazi kuri uyu wa Kane, Busigwa Israel, yavuze ko bishimiye kuva mu icuraburindi.
Yagize ati “Twari turi mu icuraburindi, turi ahantu hatabona ariko ubu turishimye, dushimiye uyu muryango waduteye inkunga ukaba waducaniye kuko tutabonaga. Twasohokaga ugasanga dufite ikibazo cyo kutareba, tukagira ikibazo cyo kubona umuriro wa telefone. Twari dufite ikibazo gikomeye cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Rwamucyo Louis de Gonzague, yashimiye iki kigo kuba kibashije gufasha uwo mudugudu w’abacitse ku icumu wari umaze imyaka itatu uba ahantu hatabona.
Yanavuze ko mu Murenge hose hamaze kugera amapoto y’umuriro w’amashanyarazi ariko ko ababashije kuwugeza mu nzu ari 70% gusa.
kuva muri Gicurasi uyu mwaka, HQ Power Rwanda iri gutunganya umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Murenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara, witezweho gutanga Mw 80, ukazaba wuzuye mu gihe cy’imyaka ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO