00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ba veterineri bahawe ibikoresho byo gutera intanga bya miliyoni 13Frw

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 26 August 2015 saa 10:46
Yasuwe :

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ryateye inkunga abashinzwe ubworozi (vétérinaire) mu Karere ka Gicumbi, y’ibikoresho byo gutera intanga inka bifite agaciro ka Miliyoni 13.

Muri ibyo bikoresho harimo ibyitwa ‘Biostates, Crestar, Pmsg, pistorets na Gaines’ byahawe ba Veterineri bahuguwe mu gihe gisaga umwaka n’uwo muryango mu byo gutera intanga. Hahuguwe ba Veterineri 15, ariko muri bo abatsinze ikizamini cya nyuma ni 12.

Nyuma yuko haje imishinga itandukanye muri Gicumbi ikazana ubworozi bwa kijyambere, ako karere kahise gatangira gukora amakusanyirizo y’amata, ubu kagize agera kuri 15.

Umukozi wa FAO ushinze imishinga, Otto Vianney Muhinda

Umukozi wa FAO ushinzwe imishinga, Otto Vianney Muhinda avuga ko FAO imaze kubibona yahise itekereza uburyo ubucuruzi bw’ibijyanye n’ubworozi bwashyirwamo ingufu kuri aya makusanyirizo, maze yigira imishinga (Busness Plan) aya makoperative ku buryo aya makusanyirizo yakora mu buryo bw’umwuga, bwunguka ndetse bufasha umworozi kubona ibyo akeneye byose.

Yagize ati “Twabigiye imishinga buri kusanyirizo ryose ubu rifite ‘Busness Plan’ turi kubikora twifuza ko babikora mu buryo bw’umwuga ndetse bizafasha umworozi kuhabona ibyo akeneye byose”

Kuri ubu umworozi azajya ajya ku ikusanyirizo ahasange amata, ibiryo by’inka,imiti ndetse na Veterineri wahuguwe mu gutera intanga.

Ntamuhanga Bernard, veterineri mu Karere ka gicumbi kuva muri 2006, avuga ko muri Gicumbi habaga inka nkeya na zo z’amahembe, haza umushinga utangira uzana inka z’Amajerisi (za kijyambere). Kuri ubu buri kusanyirizo rifite Veterineri kandi byagiye bifasha aborozi.

Ati “Inka iba yarinze igakenera ikimasa, umworozi aho kugirango ayishyire imfizi agatumira Veterineri akayitera intanga…ubu twasimbuye ibimasa, ibimasa ntibigikenerwa.”

Gashirabake Isidori, ushinzwe ubworozi mu Karere ka Gicumbi avuga ko hari ibikorwa byagiye bikorwa ngo bave ku nka za Kinyarwanda bajya ku nka za Kizungu, harimo guhugura abatera intanga n’ibindi bikorwa bitandukanye, harimo ibyo bafatanyije na FAO.

Aka karere karimo kugeza inka zigera ku bihumbi 72 harimo iza Kizungu, imvange ndetse n’inyarwanda.

Umukozi wa FAO ushinze imishinga, Otto Vianney Muhinda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages