Mu Karere ka Gisagara imibare yerekana ko abaturage bari hejuru ya 85% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi ubutaka bwabo bukunze kweraho ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, urutoki n’imboga ndetse bafite n’ibishanga byinshi byeramo umuceri.
Kuri ubu ibikorwa byo guhinga by’igihembwe cy’ihinga cya 2020 B birarimbanyije mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gisagara kandi abahinzi bavuga ko ibyangombwa birimo imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro bamaze kubigezwaho.
Abahinga mu Gishanga cya Duwani kiri mu Murenge wa Kibirizi gifite ubuso bwa hegitali 117, kuri ubu bari guhinga ibigori n’imboga. Bavuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize babonye umusaruro mwiza ku buryo kuri iyi nshuro biyemeje kuwuzamura.
Ibindi bishanga bihingwamo umuceri byatunganyijwe, harimo icya Musha, Murayi, Gikonko, Cyiri n’ibindi.
Mutwarangabo Celestin ati “Mu gihembwe gishize twahinze inyanya zitugirira akamaro ku buryo nta mugore ugifite ubukene; dufite aho twavuye n’aho tugeze. Kuri ubu turi gushyiramo ingufu kugira ngo duhinge ibihingwa abantu benshi bakenera ku buryo ntawe uzagira inzara kubera iki cyorezo.”
Abahinga mu yindi mirenge bavuga ko bari guhinga ku bwinshi ibihingwa byera vuba nk’imboga, ibishyimbo n’ibigori kugira ngo byunganire abaturage babikeneye muri ibi bihe bya Covid-19.
Mukangarambe Christine uhagarariye itsinda rikora ubuhinzi ryitwa ‘Duterane inkunga’ avuga ko mu gihembwe gishize bahinze ubutunguru, amashu n’inyanga ku buryo nta kibazo cy’ubukene bafite.
Ati “Kuri iyi nshuro twiteze umusaruro mwiza kuko turimo guhingisha ifumbire y’imborera n’imvaruganda. Muri ibi bihe by’icyorezo tugomba guhinga ku bwinshi kugira ngo tuzabone ibyo kurya dusagurire n’amasoko abandi bazabone ibyo kurya.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gisagara, Clarisse Munezero, avuga ko kuri ubu abahinzi bari guhinga neza kandi bari kubafasha kugira ngo umusaruro uzabe mwiza kandi mwinshi.
Ati “Imirimo yo guhinga irakomeje hakoreshwa inyongeramusaruro. Abahinzi dukomeje kubakangurira guhinga ibihingwa birwanya inzara nk’ibishyimbo, ibijumba n’imyumbati ndetse no gukomeza kwita ku bihingwa bizana amafaranga birimo umuceri, imboga n’urutoki.”
Munezero avuga ko bari no kubibutsa guhinga bakurikije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bahana intera hagati yabo, birinda gusuhuzanya bahana ibiganza kandi bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa.



















TANGA IGITEKEREZO