Hatoranyijwe ibihingwa bine byibandwaho birimo umuceri, urutoki, ibishyimbo n’ibigori kugira ngo abahinzi babashe kwihaza no gusagurira inganda n’amasoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bimwe mu bishanga byatunganyijwe byatumye umusaruro wiyongera.
Yavuze ko kwigisha abahinzi guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera no gutera imbuto y’indobanure ndetse no gutunganya ibishanga ari byo byatumye umusaruro mu buhinzi wiyongera.
Muri rusange mu Karere ka Gisagara haboneka ibishanga bifite ubuso busaga hegitari 9.300. Muri byo hamaze gutunganywa hegitari 3.922.
Yakomeje avuga ko batagiye gutunganya izindi hegitari zisaga 1500 haherewe kuri hegitari 600 mu Gishanga cya Rwamporera gihuza imirenge ya Mamba na Gikonko mu Karere ka Gisagara ndetse n’uwa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.
Ati “Kugitunganya bizatwara miliyari 10 Frw ku bufatanye n’umushinga w’abanya-Korea na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Umushinga waratangiye hatangiye gukorwa amaterasi ku misozi ikikije icyo gishanga no gufasha abaturage bazagira uruhare mu kugitunganya.”
Rutaburingoga yavuze ko bateganya no gutunganya ibindi bishanga bifite ikibazo kugira ngo bikomeze kubyazwa umusaruro.
Ati “Turateganya gutunganya ibindi bishanga bifite ikibazo nka Giseke kugera kuri Ngiryi, bizatwara miliyari 50 Frw. Harimo gushakishwa amafaranga yabyo kugira ngo habeho uburyo bwo gufata amazi hubakwe ’dam’ ifatika ariko hazakorwa no ku mpande z’imisozi.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bishimira ko ibishanga byatunganyijwe byatumye umusaruro babona wiyongera, bifuza ko n’ibisigaye byatunganywa.
Nziyonizeye Marc uhinga mu gishanga cya Duwani kiri mu Murenge wa Kibilizi yemeza ko umusaruro ushimishije.
Ati “Mbere twihingiraga ibyo dushaka, ugasanga hariya hahinze amateke undi agahinga ibijumba undi ibirayi ntitubone umusaruro ushimishije ariko aho igishanga gitunganyirijwe umuceri uraboneka, cyaba ari igihe cyo guhinga ibigori cyangwa ibindi ukabona umusaruro ushimishije.”
Mu kwita ku musaruro hubatswe inganda zirimo urw’umuceri ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya toni zigera ku 7800; hubakwa n’izindi zirimo urutunganya ibigori
mo ifu mu Murenge wa Kibilizi.
Hubatswe n’uruganda rutunganya urwagwa n’umutobe mu bitoki mu Murenge wa Kibilizi rufite ubushobozi bwo kwakira toni zisaga 900 z’ibitoki mu kwezi kumwe.
Hubatswe ubwanikiro bw’ibigori 42, ubwumuceri 28, ubuhunikiro butatu burimo bubiri bw’umuceri n’ubw’ibindi bihingwa bumwe.
Mu kurwanya imirire mibi hatewe ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 275 kandi abaturage bakomeje gushishikarizwa kubyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!