Mu kiganiro GroFin yagiranye n’abantu bakora akazi gafite aho gahuririra na ba rwiyemezamirimo, haganiriwe ku cyatuma abikorera barushaho guhirwa n’imishinga bategura bakanayishakira inguzanyo.
Ni ikiganiro cyiswe “Breakfast Business Meeting with Intermediaries” (gusangira ifunguro ryo mugitondo n’abafatanyabikorwa) cyabereye muri Kigali Marriott Hotel kuri uyu wa Gatanu.
Abitabiriye iki kiganiro biganjemo abajyanama ku mishinga (consultants), abacungamutungo, abanyamategeko, abagenzuzi b’imari n’abandi bakorana bya hafi na ba rwiyemezamirimo, bagaragaje ko bakeneye kumenya byinshi ku mikorere ya GroFin kuko ifite imikorere itandukanye n’ibigo by’imari bimenyerewe gutanga inguzanyo ubundi bigakora akazi ko kwishyuza uwo zayihaye.
Umuyobozi wa GroFin Rwanda, Christian Bugabo, yavuze ko GroFin yifuje kuganira n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kumenya ahakenewe kongerwa imbaraga mu bikorwa by’iki kigo no kubashimira imikoranire myiza yabaranze mu bihe bishize byatumye GroFin ifasha ibigo birenga 500 mu myaka 10 imaze mu Rwanda.
Yagize ati “Iki gikorwa gitumye bamenya abakiliya twifuza gukorana na bo. Grofin ireba ibintu bibiri by’ingenzi: rwiyemezamirimo ufite ubunararibonye n’umushinga mwiza. Twibanda ku mishinga yo mu buzima, uburezi, ubuhinzi bugezweho, inganda nto ariko tugakora no mu bindi byiciro by’ubuzima.”
Bugabo yavuze ko mu gihe ushaka inguzanyo mu bindi bigo by’imari abazwa ingwate mbere ya byose, GroFin yo ireba ubwiza bw’umushinga naho ingwate ikaza ku mwanya wa nyuma mubirebwaho.
“GroFin ni umufatanyabikorwa w’uwo ihaye inguzanyo, aho kuba ikigo gitanga inguzanyo gusa. Dufata umwanya wo kwiga umushinga w’umuntu ushaka inguzanyo, tukamwereka n’ibyo atatekereje bikenewe mu mushinga, maze tukamuha amafaranga akwiye kandi tukamuherekeza mu gushyira mu bikorwa umushinga kugeza arangije kwishyura inguzanyo.”
GroFin itanga inguzanyo zihera kuri miliyoni 84 z’amafaranga (amadolari ibihumbi 100) kugeza kuri miliyari imwe na miliyoni 200 (amadolari miliyoni imwe n’igice). Ni ikigo cyahanzwe nyuma yo kubona ko abantu benshi batangira imishinga ariko igahomba idateye kabiri nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2014, bwagaragaje ko 50% y’ibigo by’imari bihomba bitarakomera.
Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM), itangaza ko ibigo bito n’ibiciriritse bigize 98% y’ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, bikanatanga akazi ku bantu 41% mu bikorera ku giti cyabo.
GroFin ifite icyicaro gikuru mu Birwa bya Maurice, ikaba ikorera no mu bindi bihugu 13 birimo Afurika y’Epfo, Zambia, Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire, Misiri, Jordan, Oman na Irak.



















TANGA IGITEKEREZO