Abahinzi b’ingano n’abandi bafite aho bahuriye nazo, bavuga ko imbaraga umuhinzi ashora muri ubwo buhinzi ari imwe mu mpamvu zituma umusaruro wazo uhenda.
Umuhinzi wo mu Karere ka Nyamagabe, Patrick Buseruka yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko abahinzi bo mu gihugu bakenera ifumbire y’imborera, ifumbire mvaruganda, imbuto n’ibindi bikorwa bijyana n’ubuhinzi bw’ingano bigatuma igiciro gihenda.
Buseruka kandi avuga ko kuba umusaruro w’ingano uba ari muke, bituma abahinzi bawuhenda kugira ngo bagaruze ayo bashoye bahinga.Yavuze ko nibura kuri hegitari imwe hashobora kwera toni 3.2 z’ingano.
Asanga impamvu umusaruro w’ingano mu Rwanda ukiri muke, ari uko hagikoreshwa uburyo gakondo mu buhinzi.
Ati”Niba ahandi bakoresha imashini haba mu guhinga no gusarura, ibyo ubwabyo bituma ubuhinzi bworoha.”
Mu gihembwe cy’ihinga gishize ngo ikilo cy’ingano umuhinzi yakigurishaga amafaranga ari hagati ya 350 na 400 Frw.
Umuyobozi w’Uruganda rutunganya ingano mu karere ka Nyamagabe (Gitare Mills Ltd), Prosper Baganimbuga, yavuze ko mu Rwanda abahinzi b’ingano bashaka kubona amafaranga menshi mu musaruro muke.
Yavuze ko abahinzi baba bifuza ko bagurirwa ku mafaranga ari hagati ya 420 na 450 ku kilo, nyamara uruganda rwo rufite ubushobozi bwo kubagurira ku mafaranga 300 ku kilo, bigatuma uruganda rwigira kugura ingano hanze.
Yatanze urugero aho bagiranye amasezerano n’abahinzi yo kubagemurira toni 800 z’ingano, nyamara ngo bakabazanira toni 150 gusa.
Biganimbuga yavuze ko abahinzi bo mu Rwanda bakwiye gufashwa bagakoresha iterambere mu buhinzi bw’ingano kugira ngo bongere umusaruro.
Mu gihe mu Rwanda hegitari imwe ishobora kweraho toni 3.2 z’ingano, mu bihugu bikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, hegitari imwe ishobora kweraho toni hagati y’esheshatu n’umunani.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yavuze ko Guverinoma iri guhugura abahinzi uburyo bwo kongera umusaruro ku buryo byorohera inganda z’imbere mu gihugu.
Ati “Ingano mu bihugu nk’u Burusiya na Canada zirahendutse cyane. Niyo mpamvu nka Azam ihitamo kuzivana muri ibyo bihugu kuko zigera hano zigihendutse ugereranyije n’ingano zasaruwe i Gicumbi.”
Mukeshimana yavuze ko iyo inganda ziguze ingano ku giciro gihenze, bigira ingaruka no ku bakiliya bazagura ibyo zizatunganya.



















TANGA IGITEKEREZO