Ni ibyatangarijwe imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta, PAC.
Ishingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, PAC yagaragaje ko Minicom yananiwe kugera ku ntego yashyizweho mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki ya peteroli mu Rwanda. Iyo politiki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu 2020, ubu ni yo igenderwaho.
Iyi raporo yagaragaje ko mu 2019/2020, intego Minicom yari ifite yo guhunika litiro miliyoni 150 mu bigega itabashije kugerwaho kuko mu bigega byo mu gihugu harimo 49% gusa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minicom, Antoine Marie Kajangwe yavuze ko uru rwego rurimo icyuho mu gihe ruri mu zifatiye runini igihugu.
Ati “Twari twihaye intego mu 2017 ijyana n’uko tugera ku bigega bibika peteroli 150, mu bya leta twari tubitse ibingana na miliyoni 55, iby’abikorera byari biri kuri miliyoni 27, ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli bwari buri kuri 49%. Nk’uko bigaragara haracyari icyuho kitari gito haba ku ruhande rw’ibibikwa na leta cyangwa abikorera ku giti cyabo.”
Yakomeje agira ati “Ibigega bya Rwabuye na Bigogwe byagombaga kwiyongera kuri 10% twari dukeneye kugira ngo tubashe kongera ibikomoka kuri peteroli bibitswe mu gihugu. Imbogamizi zabaye ni uko habayeho kutabona ingengo y’imari yo gushora mu gusana ibyo bigega ngo tunongeraho n’ibindi.”
Kajangwe yavuze ko habayeho kongera gusuzuma politiki igenga ibikomoka kuri peteroli harebwa ibikenewe ngo umutekano ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ube wizewe. Mu myaka iri imbere bishoboka ko usibye gusana ibigega bya Rwabuye na Bigogwe, hazaba hari n’ibishya bizubakwa.
Ati “Ubu turimo turaganira na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo tubashe kuzamura ingengo y’imari yo gushora mu isana ry’ibigega ariko noneho no kongeraho n’ibindi bigega bikenewe muri iyi myaka ine iri imbere.”
Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ko amafaranga yubatse ikigega ni menshi cyane ku buryo ayo gusana yaba ari yo make ku buryo ibya Rwabuye na Bigogwe biramutse bidasanwe vuba byazateza igihombo kitari ngombwa.
Ati “Mu gihe hataraboneka amafaranga yo kubaka ibindi bigega [niba gahunda yo kubika ibikomoka kuri peteroli igikenewe], habuze n’ayo gusana ibihari? Keretse tumenye ngo ntibigikenewe kuko buri gihe ibintu bihora bihinduka. Ariko nidutinda gusaba ibi bigega ikigiciro izangana n’iyo kubaka ibindi bishya mu gihe bitari ngombwa.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Yves Bernard Ningabire, yabwiye abagize PAC, ko hakozwe inyigo igaragaza ko Minicom ikeneye miliyari eshatu kugira ngo ibashe gusana ibyo bigega n’andi yo gutunganya imihanda ibikikije n’ibindi bikorwaremezo byatwara nka miliyari 1,7, byose hamwe bikaba bikeneye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yavuze ko Minicom mu nshuro zose yitabye PAC yagiye ikoresha imvugo yumvikanisha ko bagiye gukemura ibibazo by’ibigega bitasanwe, avuga ko noneho imvugo yaba ingiro.
Ati “Aya magambo asubiwemo nk’inshuro 10, mudufashe muri PAC ntazagaruke.”
Kajangwe yavuze ko ibigega bya Rwabuye bigiye gutangira gusanwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kuko amasezerano yamaze gushyirwaho umukono hagati ya rwiyemezamirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

















Ibitekerezo 0