Aya masezerano y’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo yasinyiwe i Kigali hagati ya Minisitiri w’ibikorwaremezo wa Mali, Traore Seynabou, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Dr. Alexis Nzahabwanimana,.
Dr Nzahabwanimana avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi birimo amafaranga, ubuhahirane n’ibindi.
Yagize ati “Tuzabigiramo inyungu, kuko dusanzwe dufite Kompanyi ikora ubucuruzi ikoresheje inzira z’ikirere. Ikeneye amasoko kandi iyo tubikoze bigirira U Rwanda akamaro. Iyo mugeze ku Kibuga cy’indege mubona gitera imbere, ni aho amafaranga aturuka. Ibyo mubona by’ubukerarugendo RwandAir ibigiramo uruhare n’abandi batanga serivisi zo gutwara abantu mu kirere. Ni uburyo bwo gukomeza kubiha imbaraga no kubibonamo umusaruro.”
Yakomeje avuga ko RwandAir yiteguye bihagije gutangira ingendo Kigali- Bamako.
Minisitiri w’ibikorwaremezo wa Mali, Traore Seynabou, avuga ko aya masezerano ari ay’agaciro ku bihugu byombi kuko azoroshya ubuhahirane.
Yagize ati “Aya masezerano ku nzira z’ikirere agiye kwemera indege zikora ingendo Kigali- Bamako, azoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Kuyasinya bizafasha guhuza abaturage bacu, guteza imbere ubukungu N’umuco hagati ya Mali n’ U Rwanda nk’ibihugu bidakora ku Nyanja”
Yakomeje avuga ko aya masezerano azanagura ubwikorezi ku mugabane w’Afurika.
Aya masezerano arareba gusa indege za gisivile zitwara abantu n’ibintu bishyujwe, zibavana cyangwa zibajyana mu bihugu byombi. Zizanaba zemerewe gukura abantu n’ibintu muri ibi bihugu zibajyana mu bindi bihugu indege zisanzwe zikoreramo.
Ubusanzwe habaho amasezerano menshi agenga ubwikorezi bwo mu kirere, harimo ayemerera ibigu kujyana no gukura abantu n’ibintu hagati yabyo, gusa akaba atabyemerera kuba byahakura abantu n’ibintu zibijyana mu bindi bihugu bitarebwa n’amasezerano, hakaba n’andi asesuye azemerera kubajyana aho ariho hose.
Mali igiye kwiyongera ku bihugu RwandAir isanzwe ikoreramo ingendo nka Congo Brazaville, Gabon, Cameroon, Bennin, Nigeria, Gahana, Cote d’Ivoir, Zambia, Burundi, Afrika y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, Sudani y’Epfona Kenya muri Afurika n’I Dubai ndetse n’Ubuhinde buheruka kwemera ko ingendo Kigali-Mombai zizatangizwa ubwo Kagame yari yagiriyeyo uruzinduko.



















TANGA IGITEKEREZO