Abo bagore bavuga ko mu byo babura by’ibanze harimo amakoperative abateza imbere.
Ibi babigaragaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore muri aka karere, uba buri mwaka tariki ya 8 Werurwe.
Uwizera Marie Josiane agira ati “Twitje imbere dutanga mitiweli,turahinga ariko tukabura aho twanyarukira kugira ngo twunganire duke dufite.”
Kanakuze Monique yunzemo ati “ Tworozanya amatungo, tuboneza urubyaro ariko imbogamizi tugifite ni uko nta makoperative dufite.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Emmanuel Nsigaye avuga ko hari ibyo bagomba gukomeza gukora kugira ngo umugore arusheho kwiteza imbere.
Agira ati “Ntabwo umuntu yavuga ngo azatera imbere akora wenyine gusa, icyerekezo cy’isi yacu ni uko abantu batera imbere iyo bishyize hamwe kandi n’igihugu cyacu ni yo ntego ko Abanyarwanda tugomba gukorera hamwe, twibumbira mu makoperative. Icyo ni cyo turi gukangurira abagore, ibirenze aho tukabafasha uburyo bwo gukorana na BDF n’ibigo by’imari iciriritse kugira ngo bibashe kubunganira.”
Ni ku nshuro ya 41 u Rwanda rwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore, insanganyamatsiko kuri uyu munsi ikaba ari “Twimakaze ihame ry’uburinganire turushaho guteza imbere umugore”



















TANGA IGITEKEREZO