00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari uruzatwara miliyari 87 Frw: Umuvuno w’u Rwanda ku nganda zitunganya amabuye y’agaciro

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 December 2025 saa 04:31
Yasuwe :

Bitarenze mu Ukwakira 2027 Trinity Nyakabingo Mine, Ikigo gikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya wolfram mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi kizaba gifite uruganda rutunganya aya mabuye, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 60 ku isaha z’ibyacukuwe.

Inyigo y’ibanze igaragaza ko uru ruganda ruzatwara miliyari ziri hagati ya miliyoni 44$ (miliyari 63 Frw) na miliyoni 60$ (miliyari 87 Frw).

Trinity Nyakabingo Mine ni yo icukura wolfram nyinshi muri Afurika kuko buri mwaka icukura toni zirenga 1000. Ifite abakozi 1763. Uru ruganda nirwuzura ruzafasha gukuba gatatu umusaruro ube wagera kuri toni 3000 ku mwaka.

Umuyobozi wa Trinity Nyakabingo Mine, Uwiringiyimana Justin yavuze ko uru ruganda ruzajya rufasha mu gutunganya amabuye yatabwaga mu myanda kuko atapfaga kuboneshwa ijisho.

Ati “Niba tubona toni 100 zirenga dukoresha uburyo bwa gakondo bwo koza, rwo rukabasha gutunganya umucanga mwinshi, ruzabasha gukuba umusaruro kabiri cyangwa gatatu tukagera hagati ya toni 250 na 300 ku kwezi.”

Ubu muri Trinity Nyakabingo Mine, babona umusaruro ungana na 40% mu mucanga wose by’uwo bacukura. Bivuze ko amabuye angana na 60% yose atakara mu myanda. Uru ruganda rushya ruzafasha kuva kuri 40% iki kigo kigere kuri 75%.

Trinity Nyakabingo Mine, igaragaza ko muri wolfram ingana na toni miliyoni esheshatu, ibarirwa toni miliyoni 1,2 ari yo bizeye neza ku rugero rwa 100%.

Trinity Metals ni kimwe mu bigo bikomeye u Rwanda rufite. Mu 2024 yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya wolfram, gasegereti na coltan. Mu mezi 11 ya 2025 iki kigo cyinjije miliyoni 15$.

Mu 2029 Trinity Metals iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201. Ni amabuye azava mu birimbe bya Musha, Rutongo na Nyakabingo

I Musha hari kubakwa uruganda ruzajya rutunganya toni 12,5 ku isaha. I Rutongo hari n’urwa toni 30 ku isaha z’ibyacukuwe ariko bari kugenda bashyira ku zindi site z’iki kirombe inganda za toni 12 ku isaha.

Ibi bizajyana na miliyoni 100$ Trinity Metals yijemeje gushora mu bucukuzi mu myaka iri imbere.

Trinity Nyakabingo Mine igiye kubaka uruganda ruzuzura rutwaye hagati ya miliyoni 44$ na miliyoni 60$

GAMICO, yatangiye gusogongera ku musaruro w’uruganda rushya

Uretse Trinity Metals, muri GAMICO icukura amabuye y’agaciro mu birombe bya Bashyamba biri mu Mujyi wa Kigali, na yo ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga mu bucukuzi/ yujuje uruganda rwa miliyoni 1,5$, rutunganya ibyacukuwe umusaruro ukiyongera.

By’umwihariko mu Kirombe cyayo cya Bashyamba giherereye mu Mujyi wa Kigali kimaze gushorwamo miliyari 12 Frw, huzuye uruganda rutunganya gasegereti.

Mbere hifashishwaga uburyo bwa gakondo hifashishijwe amazi n’amakarayi ibizwi nk’imiheka. Byakorwaga n’abakozi barenga 180 mu barenga 1700 iki kigo gifite.

Ibyabaga byacukuwe mu kirombe cya Bashyamba, byabaga bingana 30%. Aho bagombaga gukura toni ya gasegereti bahakuraga ibilo 300. Icyakora aho uruganda ruziye byariyongereye bigera kuri 70%.

David Rusizana ushinzwe imirimo y’ubucukuzi kuva ku gucukura mu birombe kugeza amabuye ya nyuma yoherejwe ku isoko muri GAMICO Ltd, yavuze ko ibyo byiyongereyeho umucanga w’umwimerere, watakaraga bagikoresha uburyo bwa gakondo kandi ari imari ikomeye mu bwubatsi.

Ati “Ni umucanga mwiza cyane (ore sand). Ni umwimerere, utavangiye. Hariya bakora ubucuruzi bwawo metero kibe imwe (ingana nka toni) igurishwa ibihumbi 70 Frw ariko twe tuwugurisha hasi. Ku isaha ducukura meterokibe 10.”

Muri Bashyamba uruganda rutaraboneka basaruraga gasegereti ingana na toni 20. Icyo gihe hari abakozi 180 boza umucanga bakayungurura amabuye akajya ukwayo. Uyu munsi uruganda rukora amasaha umunani rugakoreshwa n’abakozi barindwi rugatanga toni 25 za gasegereti ku kwezi.

Rusizana ati “Turi guteganya gushyiraho ikindi cyiciro (shift) cya kabiri ku buryo tuzagera kuri toni zirenga 30 ku kwezi bitarenze umwaka utaha. Ba bakozi bozaga umucanga bashyizwe mu bucukuzi kugira ngo bongere umusaruro.”

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bumaze imyaka irenga 96 bukorwa mu Rwanda. Ubu buha akazi Abanyarwanda barenga ibihumbi 92. Mu 2024 bwinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 1,75$.

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 ruzaba rubarura umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ungana na 2,2$. Gukusanya amabuye yose yacukuwe hifashishijwe inganda zigezweho bikava kuri 40% bikagera kuri 80%.

Rusizana ati “Ibigo byinshi bibona umusaruro ungana na 30% w’ibyo biba byacukuye. Tekereza turamutse dufite ibigo nka 50 bigera ku musaruro wa 70%, ibyo u Rwanda rwinjiza byakwikuba kenshi. Hari amahirwe yo gutunganya amabuye ku kigero cyo hejuru, ni ikibazo cy’ibihe, tuzahagera. Ibigo byinshi biracyakora mu buryo bwa gakondo, nibyubaka inganda umusaruro uzikuba.”

Izi nganda ziyongera ku rwa Gasabo Gold Refinery, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka, ariko rugeze kuri 30% by’ubushobozi bw’uruganda, ibingana na toni 28,8 ku mwaka. Hari kandi urwa PowerX Ltd rwo mu Bugesera rutunganya coltan na LuNa Smelter Ltd itunganya gasegereti, ndetse na Power M yo mu Ngororero ifite urwongerera agaciro coltan na gasegereti.

Uruganda rwa GAMICO rutunganya gasegereti rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 1,5$
Uruganda rushya rwongeye umusaruro wa gasegereti icukurwa mu birombe bya Bashyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages