Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije ikoranabuhanga rya EBM mu mwaka wa 2013 hatangwa sisitemu izwi nka EBM V1 ku basora banditse ku musoro ku Inyongeragaciro (TVA), nyuma haza gukorwa EBM V2.0 ubu hakaba hari gutangwa EBM V2.1 ihabwa uwitwa umucuruzi wese ari na yo Injonge EBM ije kunganira.
Umuyobozi wa Inhills Technology, Bagaragaza Maurice, yabwiye IGIHE ko kubera ko itegeko n° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, riteganya ko « Umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’Ubuyobozi bw’imisoro, byabaye ngombwa ko porogaramu “software” z’ubucuruzi zivugururwa kugira ngo zibashe gukora inyemezabuguzi zemewe na RRA ari zo benshi bakunze kwita fagitire ya EBM.
Ati “Kuva itegeko ryasohoka, ntakindi twahise dukora natwe, uretse kuvugurura software z’ubucuruzi twari dufite, nazo zigakora inyemezabuguzi zemewe na RRA”.
Abajijwe agashya azanye muri EBM kandi na Rwanda Revenue isanzwe ifite software yayo ya EBM Version2.1 ishyirwa muri mudasobwa, Bagaragaza yasubije ko yabonaga ko hari abacuruzi benshi bagorwa no gukoresha mudasobwa imwe iriho EBM2.1 kandi nyamara bafite abakozi benshi baba bagomba gutanga inyemezabuguzi.
Ngo kuba abantu bamaze kumenyera kwishyurwa amafaranga kuri telefoni, bakabyemezwa n’ubutumwa bugufi babona kuri telefoni, abona nta mpamvu y’uko umucuruzi agomba kuba afite “printer” yo gusohoraho inyemezabuguzi ku urupapuro, ahubwo ko yayoherereza mu butumwa bugufi bwa ‘SMS’ cyangwa Whatsapp, aho umuguzi aba ashobora kuyisangiza n’abandi barebwa nayo cyangwa se akuyifungura igihe afite Internet agasanga yageze koko no muri RRA.
Avuga ko n’ubwo itegeko ryemera fagitire y’ikoranabuhanga ritaravugururwa ngo ryemeze ko na fagitire itari iyo ku rupapuro izwi nka “electronic invoice” (mu Cyongereza) ari inyemezabuguzi yemewe, usanga abacuruzi benshi bakunze gutanga fagitire z’ikoranabuhanga kuri email ndetse na Whatsapp, bikanagabanya ikoreshwa ry’impapuro.
Ibi kandi byatewe umurindi na EBM ivuguruye (EBM2.1), kuko bitakiri ngombwa ko umuguzi uhawe EBM ajya kuyinjiza ubwe mu ikoranabuhanga rya RRA nk’uko byahoze kuri EBM V1, ahubwo ko umuguzi ahita abona fagitire z’ibyo yahashye zamaze kugera muri konti ye ya RRA akaba yazikorera imenyekanisha ry’umusoro.
Bagaragaza avuga ko aha ari ho yakuye igitekerezo cyo gushyira ingufu mu ikoranabuhanga rya porogaramu ya EBM ishyirwa muri telefoni igendanwa, kuko izashobora gukoreshwa n’abacuruzi benshi cyane bitabasabye guhendwa bagura mudasobwa na printer nk’uko bikunze kugenda ku zindi EBM, ahubwo bagakoresha telefoni basanganywe ya “smartphone”.
Avuga ko kuba u Rwanda rumaze gukataza mu by’ikoranabuhanga rya EBM, abibonamo amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bari mu ikoranabuhanga, kubera ko EBM itanga isoko mu gihugu imbere aho umucuruzi wese kuva hasi kugeza hejuru, ategetswe gukoresha ikoranabuhanga rya EBM igihe cyose acuruje, kandi ko hari n’amahirwe yo kwagura isoko ku bindi bihugu bikomeje kuza kwigira ku Rwanda ibyiza bya EBM.
Umucuruzi wifuza gukoresha software ya Injonge EBM, yiyandikisha ku rubuga rwa RRA kuri https://myrra.rra.gov.rw/ agasaba guhabwa EBM 2.1 yo mu bwoko (type) bwa VSDC, ubundi agatanga ibisabwa byose ngo ahabwe EBM. Iyo amaze kwemerewa guhabwa EBM aba ashobora gushyira application ya Injonge EBM muri telefoni ye akoresheje Google Play Store ahasigaye akohereza ubusabe bwe kuri email ya [email protected] agatanga nimero ya serie (serial number) ya telefoni yifuza gukoresha, kugira ngo yemererwe gukora inyemezabuguzi za Injonge EBM.
Bagaragaza ahamya ko abacuruzi bamaze guhabwa Injonge EBM bose bayishimiye cyane ko ikora neza, ko yoroshye gukoresha, yihuta cyane kandi ikanabafasha gukurikirana ubucuruzi bwabo bwose aho bari hose ku urubuga rwa http://ebm.injonge.rw aho bakurikirana ububiko bw’ibicuruzwa byabo, bakabona raporo zitandukanye z’ubucuruzi bwabo ndetse bakanakora ibaruramari.
Ahamya ko amakuru yose ajyanye n’ibyakozwe na Injonge EBM, acungiwe umutekano n’ububiko bw’igihugu [Data Center] bwa AOS, ku buryo ukoresha Injonge EBM ahabwa serivisi z’ikoranabuhanga rihambaye, kandi ko aramutse atakaje telefoni ye, amakuru yose ayasanga kuri konti ye yo ku rubuga rwa Injonge EBM.
AOS Ltd ni Sosiyete Nyarwanda yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma na Korea Telecom (KT) mu 2014, ihabwa inshingano zo kwagura ibikorwa byayo byibanda kuri serivisi zirimo iz’ikoranabuhanga no gutanga ububiko bw’amakuru ku bigo bya Leta n’iby’abikorera.
Hasohotse ‘Injonge EBM’ itanga fagitire za EBM hifashishijwe telefoni ngendanwa
👉https://t.co/XBUs5MhwcZ pic.twitter.com/IQ3PpT6Rp2— IGIHE (@IGIHE) November 3, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!