00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’ibireti b’indashyikirwa bahembwe, basabwa kongera umusaruro

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 20 October 2024 saa 04:21
Yasuwe :

Uruganda rutunganya ibireti, HORIZON SOPYRWA, rwahembye abahinzi b’ibireti b’indashyikirwa 563 bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, rubashimira imikoranire myiza ariko rubasaba kongera umusaruro kuko uboneka ubu ari muke ku isoko bafite.

Igihingwa cy’ibireti, ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu kera mu Rwanda kigahingwa mu turere tw’amakoro twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Ni ubuhinzi bukorwa n’abarenga ibihumbi 37, bukinjiriza Igihugu arenga miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika.

Umusaruro w’ibireti by’indabo uboneka nyuma yo kwanikwa neza, ugatunganywa ugakurwamo umushongi ukunze kwifashishwa mu gukora imiti yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi yica udukoko ariko ntigire izindi ngaruka iteza ku bindi binyabuzima birimo n’abantu.

Ni umusaruro uboneka nyuma y’imbaraga abahinzi b’ibireti bafatanyije n’abahanga mu by’ubuhinzi ba HORIZON SOPYRWA, bahuriza hamwe kugira ngo uboneke kuko buri mwaka ugenda wiyongera nk’uko wavuye kuri toni 300 ku mwaka mu 2009, ubu ukaba warageze kuri toni 1634 mu mwaka wa 2023.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, Uruganda rwa HORIZON SOPYRWA, ruvuga ko hagikenewe ingamba n’uburyo bwo gukomeza kongera uwo musaruro kuko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 3000 ku mwaka rukawukuramo uwo mushongi.

Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel, yashishikarije abahinzi b’ibireti kongera umusaruro n’ubwiza bw’ibireti, bahereye ku mahirwe y’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu gishyize imbere iterambere ry’umuturage kugira ngo bahaze n’isoko bafite.

Yagize ati "Ishoramari dukora mu ruganda kugira ngo umushongi wacu ube mwiza, bituruka ku buyobozi bwiza bworoshya ishoramari buyobowe na Perezida Paul Kagame, ibi byatumye umusaruro ugenda wiyongera n’ubwo dukeneye kugera kuri kuri toni 3000 by’ubushobozi bw’uruganda."

“Ibireti ni igihingwa SOPYRWA yishyura abaturage ku musaruro wabo amafaranga agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 300 buri mwaka, noheho iyo uruganda rutunganyije umushongi tukawugurisha hanze, winjiza mu gihugu miliyoni 10 z’Amadolari, ariko intego ni ukugera kuri miliyoni 15 z’Amadolari."

Bamwe mu bahinzi b’ibireti bashimiwe, nabo bemeza ko ubwo buhinzi bumaze kubateza imbere.

Tuyisenge Jeannette, ni umwe muri bo yagize ati "Mpawe inka kandi biranshimishije cyane kuko ngiye kujya mbona ifumbire nongere mu mirima. Ubwo mpawe inka umusaruro urarushaho kwiyongera kubera ifumbire."

"Naguze imirima itandukanye, ndubaka mfite amazi n’umuriro mu rugo iwanjye, mfite inzu zikodeshwa, abana banjye biga mu mashuri meza, byose mbikesha ibireti. Imbogamizi twagiraga mbere, ni uko twagemuraga ibireti ntibahite batwishyura, ariko uyu munsi uragemura amafaranga akarara kuri konti."

Ntezirizaza Adrien, na we yagize ati "Mu myaka 20 maze mpinga ibireti byarankijije. Ubu noneho ubuhinzi twabwitayeho aho nasaruraga ibiro 100 ku mwaka ngitangira kubihinga, ubu ndi kuhasarura toni, none bampaye inka y’ishimwe, nta kabuza tuzakomeza kongera umusaruro."

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibireti, Pyrethrum Cooperative Union Rwanda, Semajeri Joseph, yavuze ko ubuhinzi bw’ibireti bumaze kubateza imbere mu miryango yabo kandi kuba bagena umunsi umuhinzi w’ibireti agashimirwa, bibongerera imbaraga nabo bakongera umusaruro.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa SOPYRWA buratwumva cyane, aka kanya mu makoperative umunani ahinga ibireti, nta n’imwe idafite miliyoni 100 Frw kuri konti, ashira mu cyumweru bashyiramo andi, nta muntu ukigemura ibireti ngo arare atishyuwe, n’uwaraye atayabonye biba byatewe na banki, ariko ntibirenza iminsi ibiri. Ibi bitwongerera imbaraga mu kongera umusaruro."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Soline Mukamana, yijeje abahinzi b’ibireti ko bazakomeza gukorana na RDB kugira ngo ikibazo cy’inyamaswa zirimo imbogo n’ifumberi bituruka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikonera abo bahinzi gikemuke kuko kiri mu bituma n’umusaruro muke uboneka wangirika.

Ati “Icyo dusabwa ni ukuvugana na RDB kugira ngo izo nyamaswa zibeho kuko ziradufasha, ni ubukerarugendo ziba muri Pariki y’Ibirunga, ariko n’ibireti na byo bihingwe kuko bifasha abaturage mu iterambere ryabo. Ubuvugizi buzakorwa harebwe uko ubuhinzi bwakorwa butabangamiwe kandi n’inyamaswa zibeho zitekanye."

HORIZON SOPYRWA ifite mu nshingano kugeza imbuto y’ibireti ku bahinzi, ku bubatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), bakomeje gukora ubushakashatsi bw’imbuto y’ibireti byera cyane mu gihe gito, kandi bigatanga umusaruro mwinshi.

Mu gushimira abahinzi b’ibireti b’indashyikirwa ku nshuro ya cyenda, bahawe inka 91, matola 80, n’ibindi bikoresho bazifashisha mu buhinzi birimo amasuka, inkweto za bote, amahema n’imitaka.

Muri uyu mwaka HORIZON SOPYRWA yateguye ingengo y’imari ya miliyoni 164Frw zizifashishwa mu kubonera abahinzi ingemwe nshya, kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Kugeza ubu u Rwanda rufite isoko ry’ibireti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Butaliyani.

Zimwe mu nka zahawe abahinzi bw'ibireti b'indashyikirwa zigezweho kubongerera imbaraga mu kongera umusaruro
Umuyobozi w'Akarere ka Burera Soline Mukamana yijeje abahinzi b'ibireti ko bazakomeza gukorana na RDB ikibazo cy'inyamaswa zibonera kigakemurwa
Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel, yashishikarije abahinzi b'ibireti kongera umusaruro n'ubwiza bw'ibireti
Inka zatanzwe ni amashashi ageze igihe cyo kubangurirwa
Umuhinzi w'ibireti Semajeri Joseph yavuze ko ubu buhinzi butagifatwa nk'amaburakindi ahubwo bubateza imbere
Ibirori byo kwizihiza umunsi Mukuru w'umuhinzi w'ibireti wasusurukijwe mu mbyino gakondo
Bamwe mu baguzi b'umushongi w'ibireti bitabiriye ibirori byo guhemba abahinzi
Abahinzi b'ibireti b'indashyikirwa bahawe inka, bizezwa ko babakomeza kubaba hafi bashakirwa n'imbuto itanga umusaruro mwinshi
Abahinzi b'ibireti bahawe n'ibindi bikoresho birimo n'ibiryamirwa
Abahawe inka bagenerwaga n'inkuyo n'imiti ukorwa mu bireti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages