00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ubuso buhinzeho kawa bwiyongereyeho hegitari 145,5 mu mwaka umwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 February 2022 saa 05:34
Yasuwe :

Abahinzi bo mu Karere ka Huye bafite ibiti bya kawa bishaje n’abifuza kwagura ubuso bw’aho ihinze muri uyu mwaka wa 2021/2022 bamaze guhabwa ingemwe 437.207.

Ni igikorwa Akarere ka Huye kashyize mu mihigo kuko gafite ubutaka bwiza bweraho kawa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ingemwe za Kawa zahawe abahinzi kugira ngo babone umusaruro mwinshi biteze imbere.

Ati “Uyu mwaka hatewe ingemwe 437.207 ariko kuva iyi gahunda yatangira mu myaka ibiri n’igice hamaze guterwa ibiti birenga miliyoni imwe. Turasaba abahinzi kubifata neza kugira ngo bizabahe umusaruro, kubishyiraho ifumbire no gusasira neza.”

Yagiriye inama abafite ibiti bishaje ko ingemwe bahawe nizimara gufata bagenda babisazura.

Bamwe mu bahinzi ba kawa bahawe ingemwe bavuze ko bishimiye kuba bagiye gusazura kawa no kongera ubuso.

Murera Placide ati “Mfite ibiti bya kawa 1500 ariko bantereye ingemwe nshya 200. Gahunda yo gusazura kawa nanjye narayitangiye kuko maze gusazura ibiti 200 kandi ni byiza kuko umusaruro uziyongera.”

Nyinawumuntu Josée yavuze ko amaze imyaka 30 ahinga kawa bityo ibiti byazo bishaje bitagitanga umusaruro.

Ati “Ibiti mfite birashaje ntabwo bikimpa umusaruro ariko uyu mwaka niyemeje kuzisazura kuko bari kuduha ingemwe nshashya.”

Usibye kubaha ingemwe, abahinzi bigishwa n’uburyo bwo kwita kuri kawa kugira ngo umusaruro ku giti wiyongere ugere ku bilo biri hagati ya bitanu n’icumi.

Gusazura kawa no kwagura ubuso ihinzeho ni igikorwa ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bufatanya n’inganda ziyihinga zikanayitunganya.

Bamwe mu bafite izo nganda bavuga ko mu myaka mike ishize umusaruro wabaye muke kubera ko abahinzi benshi bafite ibiti byayo bishaje bitagitanga umusaruro mwinshi.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Huye Mountain Coffee, Rubanzangabo David ati “Mu myaka itatu ishize umusaruro wagiye ugabanuka, ubwo rero twafashe umwanzuro ko tugiye gutera ingemwe nshya, tugashishikariza abahinzi gusimbuza kawa ishaje hanyuma tugashaka uko twakongera umusaruro kuko ku isoko turabazwa kawa nyinshi kandi tutayifite.”

Umwaka ushize ubuso buteyeho kawa mu Karere ka Huye bwari hegitari 2069 uyu mwaka imaze guterwa ku buso bwa hegitari 145,5. Muri rusange ubuso bwose buteyeho kawa bugera kuri hegitari 2214,5.

Kawa yera mu Karere ka Huye igurishwa mu Rwanda no mu bihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Bwongereza, u Buyapani, Finland, u Bushinwa na Qatar.

Hamaze guterwa ingemwe za kawa zisaga ibihumbi 400 mu mwaka umwe
Uyu mwaka abahinzi ba kawa mu Karere ka Huye bamaze guhabwa ingemwe 437.207
Abafite ibiti bya kawa bishaje batangiye kubirimbura bagatera ingemwe nshya
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Huye bahabwa ingemwe nshya bagafashwa no kuzitera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages