Warigeze kugera mu Karere ka Huye nko mu myaka 15 ishize ukaba uzi uruganda SORWAL, ukahagera kuri ubu watungurwa cyangwa ukibaza icyabaye kuko ari imbere n’inyuma y’inyubako zarwo n’uruzitiro, harengewe n’ibihuru.
Uturutse nko muri metero 100 werekeza aho urwo ruganda rwahoze rukorera mu mudugudu wa Karubanda, akagari ka Kabutare, umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye, bigorana kuba wabona inyubako zarwo bitewe n’ibigunda bihakikije.
Ukomeje imbere wegera amarembo yaho usanga hafunze, inzugi zikikijwe n’ibihuru, warungurukamo imbere ukabona imodoka ndetse n’imashini byapfiriyemo, inzu zifunze imiryango kandi zatangiye kuvaho ibisenge ndetse n’ibikuta byatangiye kwangirika kuko zitagikoreshwa.
Ku marembo yaho hari icyapa kibuza umuntu wese kuhinjira atabiherewe uruhushya ndetse hagaragara n’abashinzwe umutekano (bavuga ko bakorera Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro, RRA) barimo imbere bashinzwe kuharinda no gukumira uwashaka kwinjiramo.
Usibye kuba hari abashinzwe umutekano, urebye ibihuru birimo imbere ntiwapfa gutinyuka kuhinjira uri wenyine bitewe no gutinya ko hagira icyahungabanya umutekano wawe giturutse mu nzu zabaye ibihuku.
Abaturage bahaturiye barabangamiwe
Aka gace urwo ruganda rwahozemo gakikijwe n’ingo z’abaturage ndetse n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bitandukanye ku buryo ibihuru bihari bibabangamiye nk’uko babyivugira.
Bamwe mu bahaturiye babwiye IGIHE ko babangamiwe n’ibisimba nk’isiha, inturo, imisega n’ibindi byihishamo kumanywa byagera nijoro bikabatera mu ngo bishakisha ibyo kurya. Gusa ngo igiteye ikibazo cyane ni uko habaye indiri y’imibu itera malaria.
Bavuga ko badasobanukiwe neza irengero ry’urwo ruganda, bakibaza impamvu ubuyobozi budakora ibishoboka byose ngo rugaruke kuko rwari rubafitiye akamaro kanini nko kubaha akazi no guteza imbere akarere kabo.
Umwe mubahaturiye utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yagize ati “Uru ruganda rwatangaga akazi ku bantu benshi kuko rwakoreshaga abakozi barenga 130, hari abantu benshi bahagemuraga ibiti bakabona amafaranga, urumva ko ari igihombo kinini ku baturage ba Huye kandi n’akarere kacu kari guhomba, n’igihugu kiri guhomba”.
Yakomeje ati “Njyewe ibi mbibona nk’uburangare ku buyobozi, ni gute uruganda nk’uru rumera gutya ubuyobozi bubireba, hano iwacu nta muntu ushobora korora inkoko cyangwa urukwavu, kuko ibikoko bituruka hariya mu bihuru bihita biyitwara; iwacu mu ngo huzuye imibu ituruka hariya ikadutera malaria”.
Abaturage baganiriye na IGIHE icyo bahurizaho nk’icyifuzo ni uko inzego zibishinzwe zakora ibishoboka byose urwo ruganda rukongera gufungura imiryango.
Gufunga imiryango kwa SORWAL byaturutse kuki?
SORWAL yatangiye gukora tariki ya 25 Ukwakira 1981 nk’uruganda rwa Leta, nyuma yaho mu mwaka wa 2000 yaje kwegurirwa rwiyemezamirimo DEBOPRO ari na yo yaje gufungirwa ku itariki ya 03 Gashyantare 2009 bitewe n’ibibazo by’imisoro bivugwa ko irenga miliyari enye z’amanyarwanda.
Mu mwaka wa 2014 muri Gashyantare, ubwo komisiyo y’ubukungu y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, yarusuraga yavuze ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo harebwe ko rwakongera gukora kandi byihutishwe.
Icyo gihe Depite Clothilde Mukakarangwa, wari Visi Perezida w’iyo komisiyo, ari na we wari ukuriye iryo tsinda yagize ati “Bitewe n’imisoro myinshi irenga miliyari enye uru ruganda rugezemo ubu ng’ubu, byashyizwe mu manza kugira ngo harebwe icyakorwa, wenda hakaba harebwa ibisigaye hanyuma uruganda rugaseswa, bityo rukabasha kuba rwakwegurirwa abandi.”
Icyo gihe Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ari na cyo gifite inshingano zo gukurikirana ibigo byari ibya Leta nyuma bikegurirwa abikorera cyavuze ko ifungwa ryarwo ryaturutse ku misoro myinshi rwagombaga kwishyura ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kandi ko gahunda yo kongera kurufungura igeze kure.
Umukozi wa RRA, Alexis Matabaro yagize ati “Dosiye yarangije gushyikirizwa umwanditsi mukuru muri RDB, agomba kunyura mu nzira zijyanye n’amategeko agenga ubucuruzi n’inganda, mu by’ukuri bizafata igihe gikwiriye kandi ikibazo kizakemuka vuba”.
Akarere ka Huye kati ‘ubu Ntacyo twabivugaho’
Nubwo abaturage bashinja ubuyobozi kugira uburangare uruganda rwabatezaga imbere rukangirika, Akarere ka Huye ko kavuga ko ntacyo katangaza kijyanye na rwo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye, Cyprien Mutwarasibo yabwiye IGIHE ko nta makuru arufiteho.
Mutwarasibo ati “Ngira ngo nta byinshi mfite kuri SORWAL kuko ni uruganda rumaze iminsi rudakora, nkibaza ko hari abantu babishinzwe bari kubikurikirana bashobora kuba batanga amakuru arambuye y’icyatumye rudakora, biri kuri Mineacom”.
Gufunga imiryango kwa SORWAL kandi byagize ingaruka kuri bamwe mu bakozi bahakoraga kuko hari abambuwe amafaranga yabo kugeza ubu.
Gufunga SORWAL ni ugukoma mu nkokora gahunda ya ‘Made in Rwanda’
Abatuye mu Karere ka Huye n’abahatembera bari basanzwe bazi uburyo uruganda SORWAL rwakoraga ibibiriti byiza ndetse rukaba rwari rugiye gutangira gukora n’uduti two kwihaganyuza tuzwi nka ‘cure dent’, bavuga ko kurufunga ari igihombo gikomeye kandi bikoma mu nkokora gahunda nziza yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda izwi nka ‘Made in Rwanda’.
Mu bitekerezo batanga, bifuza ko SORWAL yagaruka cyangwa inyubako yakoreragamo zigashakirwa ikindi gikorerwamo hakareka gupfa ubusa no kubatera impungenge z’umutekano muke.
RRA ifite itsinda rishinzwe gukurikirana iby’urwo ruganda
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority ari nacyo kuri ubu gifite urwo ruganda (cyahashize abashinzwe umutekano baharinda), kivuga ko hashyizweho itsinda riri kubikurikirana ngo harebwe uko byakemuka.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora, Drocelle Mukashyaka, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu nta makuru ahagije afite ajyanye n’aho iryo tsinda rigeze rikurikirana ibyo bibazo, ariko igihe bazayamenyera bagasanga akwiye gutangazwa bazabimenyekanisha.



















TANGA IGITEKEREZO