Yabivuze kuri uyu wa 18 Kanama 2023, ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo rigiye kumara iminsi 12 ribera mu Karere ka Huye.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Dr Kubumwe Celestin yavuze ko kuba habaho imurika nk’iri mu ntara, ryiganjemo ibihakorerwa, bigaragaza ko Made in Rwanda itari mu nzego zo hejuru gusa.
Ati “Iri murika ni ishuri ryiza kuko abantu bamurika ibintu bitandukanye kandi buri wese akaba yarahura ubumenyi ku wundi. Ariko kandi rinagaragaza ko Made in Rwanda iriho. Twizera ko iri rimurika ninatuma Made in Rwanda irushaho gutera imbere, bityo n’imibereho y’Abanyarwanda igatera imbere”.
Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko ahereye ku mubare w’abaryitabiriye bamurika ibyo bakora bitandukanye, byerekana ko iri murikagurisha ari ryiza.
Ati “Iki ni ikintu cyiza kandi gifatika. Igishimishije kandi ni uko ubona ibirimo ari ibyo abantu bakora byinshi birimo n’ibikorerwa mu nganda na byo bigatanga icyizere’’.
Yongeyeho ati “Tumaze iminsi dusoje imurikagurisha ryo ku rwego rw’igihugu riba ryajemo abantu batandukanye bo mu bihugu byinshi ariko kuba iri ryabereye mu ntara kandi rikabona abaryitabira benshi gutya banakomoka muri iyi ntara, bigaragaza neza ko hari byinshi abantu bakorera aho bakomoka. Biragaragara ko hari ibintu byinshi twifashisha bikomoka hano.”
Benimana Dancille witabiriye iri murikagurisha yabwiye Igihe ko mbere yajyaga yumva amatangazo yamamaza amavuta yo kwisiga akorwa muri avoka atunganyirizwa mu Rwanda ariko akumva atayakoza ku mubiri we cyangwa mu musatsi.
Gusa ngo nyuma yaje kubikora asa n’uhinyuza asanga ni amavuta meza kandi ameze nk’andi yose.
Umuhoza Angelique uyobora koperative Ni Nyampinga itunganya umusaruro wa kawa mu karere ka Nyaruguru, yavuze ko na we abona iterambere rya Made in Rwanda rimaze kugaragara kuko ibikorwa byinshi bisigaye bigera no mu mahanga bigakundwa.
Abihuriraho na Mukwiye Augustin na we ukora amavuta yo guteka avuye mu bihwagari waturutse mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi uvuga ko Made in Rwanda ishoboka kandi “nidukomeza bizagera ku rwego rwo hejuru mu bihe biri imbere’’.
Iri murikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo riri kuba ku nshuro ya 10 rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Tumurike ibyo dukora, duteze imbere ibikorerwa iwacu’’.
Rihuriyemo abamurika bagera kuri 115 baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo ndetse n’ahandi mu gihugu. Rizamara iminisi 12, rikaba ryateguwe n’urugaga rw’abikorera muri iyi Ntara y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!