Iyo mihanda irimo uwa Ngoma - Isoko ry’Abisunganye wa kilometero 2,7; Rango- Sahera wa kilometero 2,6Km na ADEPR- Butare Catholic wa kilometero 0,8 ndetse na Rond Point yo ku mukoni ya kilometero 0,2. Iyi yose izatwara agera kuri Miliyari 5,3 Frw.
Hari kandi imihanda iri kubakwa ahitwa ku Karubanda ya kilometero 1 izatwara agera kuri Miliyoni 500 Frw.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko bishimira iyo mihanda mishya kuko izatuma isura y’umujyi wabo irushaho kuba nziza kandi ikabafasha kugenda neza batekanye.
Twagirayezu Innocent yagize ati “Iyi mihanda turayishimiye cyane nk’abantu dutwara ibinyabiziga kuko izadufasha kugera muri karitsiye zose z’umujyi tugenda neza nta bunyereri cyangwa ivumbi. Ikindi noneho ni uko irimo kongera ubwiza bw’umujyi ku buryo iyo ugeze aho iri kubakwa ubona harahindutse heza.”
Abafite ibikorwa by’ubucuruzi aho iyo mihanda iri kubakwa babwiye IGIHE ko abaguzi babagana batangiye kwiyongera kubera ko aho bacururiza hongerewe agaciro.
Uwamugira Maxime ati “N’ubwo turi mu bihe bya Covid-19 hari impinduka zigaragara, ubu hari abakiriya baza n’imodoka bakaduha icyashara. Mbere batinyaga kuza kubera ibyondo, n’uje akambwira ngo yavuye hano ahita ajya mu kinamba kubera ibyondo. Twizeye ko covid-19 nirangira ubucuruzi bwacu buzatera imbere kurushaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko iyo mihanda iri kubwakwa bayitezeho guhindura isura y’Umujyi wa Huye no gukomeza kuwuteza imbere.
Ati “ Tuyitezeho guteza imbere imigenderanire mu mujyi, kwihutisha ubuhahirane no guteza imbere ibice byagenewe ubucuruzi ndetse no kunoza imiturire.”
Akomeza avuga ko iyo mihanda kandi izafasha cyane mu gihe hari ibikorwa byabereye mu mujyi nk’isiganwa ry’amagare, siporo rusange n’ibindi bisaba gufunga umuhanda, abaturage babone uko bakomeza gahunda zabo bitabangamye.
Yavuze kandi ko kuri iyo mihanda hazashyirwaho inzira z’abanyamaguru n’amatara abonesha byorohereze abantu kwisanzura bakora siporo cyangwa bagenda n’amaguru.
Abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Huye bifuje ko hakorwa n’umuhanda wa Cyarwa- Rwasave- Rwabuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bubizeza ko uri muri gahunda y’izakorwa ariko ugushakirwa ingengo y’imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!