00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yatangije gahunda izorohereza ibigo bito n’ibiciritse kubona inguzanyo n’ubujyanama

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 March 2020 saa 06:21
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yatangije gahunda idasanzwe yo korohereza ibigo bito n’ibiciriritse, cyane cyane ibikora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli kubona inguzanyo byifashisha mu mishinga itandukanye y’iterambere, n’ubujyanama bubifasha kugera ku ndoto.

Iyi gahunda izwi nka ‘Ganza na I&M SME Banking’ ifite intego ivuga ngo ‘Tangira, Aguka, Ugwize’ yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 4 Werurwe 2020.

Ni gahunda izibanda cyane ku bigo bito n’ibiciriritse bikora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, I&M Bank Rwanda ifatanyije n’imiryango irimo Master Card Foundation binyuze mu mushinga wayo Hanga Ahazaza, ugamije kongerera urubyiruko amahirwe yo kubona akazi n’Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera, IFC.

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko intego y’iyi gahunda ari ukuvugurura imikorere y’ahazaza h’ibigo bito n’ibiciritse bikorana nayo.

Ati “Ibigo bito n’ibiciriritse bifatiye runini iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Ndatekereza ko ibigo bito n’ibiciriritse byihariye hagati ya 70-95% by’imirimo ihangwa.”

Robin yavuze ko muri iyi gahunda abafite ibigo bito n’ibiciriritse, uretse guhabwa inguzanyo, hazanabaho kubaba hafi mu bijyanye n’ubujyanama.

Ati “Hazaba harimo kubongerera ubushobozi no guhugura ku bijyanye n’ubucuruzi no gucunga abakiliya ariko igikomeye cyane ni uburyo bwo gusesengura no gucunga inguzanyo. Ibigo bito n’ibiciriritse bizungukiramo serivisi z’imari ariko turategura no kubabera abajyanama.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda, Mushashi Delphine, yavuze ko ubusanzwe iki kigo cy’imari cyatangaga inguzanyo ariko ugasanga zifatwa n’ibigo binini.

Ati “Ni muri urwo rwego dutangije iyi gahunda kugira ngo tubashishikarize, bamenye ko dufite gahunda yo kwakira imishinga yabo, serivisi zijyanye n’aho bashobora kubitsa amafaranga kandi mu buryo buri wese azajya yibonamo.”

“Gahunda ni ukugira ngo twongere uburyo dutanga ibyo bikorwa kuri abo bakiliya kuko isoko rinini riri muri icyo cyiciro, turifuza ko nabo bagerwaho na serivisi mu buryo bw’amafaranga kugira ngo nabo bagure ibikorwa byabo cyangwa no mu buryo bashobora kugirwa inama z’uko bayobora imishinga yabo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa I&M Bank Rwanda, Byishimo Faustin, yavuze ko bamaze gutegura uburyo bushoboka bwo korohereza ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo n’inama zibifasha kugera ku ndoto.

Ati “Kuri banki ni ukugira ngo mu myaka iri imbere tuzakorane n’abakiliya benshi kuko ibigo binini biba birebwa na buri wese.”

I&M Bank Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo, ari nako irushaho kwegera abakiliya bayo no gutegura abazaba abakiliya bayo mu minsi iri imbere.

Uburyo bwatangijwe na I&M Bank bugamije gufasha ibigo bito n'ibiciriritse
Uhereye ibumoso Umuyobozi Nshingwabikorwa Byishimo Faustin Umuyobozi mukuru wa I M Bank Rwanda Robin Bairstow na Mushashi Delphine ushinzwe ubucuruzi bari kuganira n abanyamakuru
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa I&M Bank Rwanda, Byishimo Faustin, yavuze ko bamaze gutegura uburyo bushoboka bwo korohereza ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo
Umuyobozi mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko intego y’iyi gahunda ari ukuvugurura imikorere y’ahazaza h’ibigo bito n’ibiciritse bikorana nayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages