Ibihembo byatangiwe ku mashami arimo iryo ku cyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda n’iryo kuri Kigali Heights nk’imwe mu nzira yo kurushaho kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bayigana.
Ni igikorwa cyahurije hamwe abakiliya aho basobanuriwe uko serivisi z’ikoranabuhanga z’iyi banki zikora ndetse abasanzwe bazikoresha bahabwa amahirwe yo gutombora telefone yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy.
Ubwo bukangurambaga bwatangijwe muri Mutarama 2026 hagamijwe gushishikariza abakiliya ba I&M Bank Rwanda kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gusaba serivisi.
Abakiliya bahembwa ni abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga zirimo App, internet banking n’uburyo bwa *227# budasaba internet mu kwaka serivisi zitangwa n’iyo banki.
Mu bihembo binini byatanzwe harimo 500.000 Frw, itike z’indege zigana i Mombasa n’ibikoresho birimo iPhone 17 Pro Max.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi bwa Serivisi z’Ikoranabuhanga muri I&M Bank Rwanda, Munyanziza David Marc, yavuze ko ubu buryo bwashyizweho mu gufasha abakiliya kurushaho kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Ati “Twatangije ubu bukangurambaga tugamije gushishikariza abakiliya bacu gukoresha mu buryo bwuzuye ikoranabuhanga. Uyu munsi, ntibikiri ngombwa ko abakiliya bacu bajya kuri banki mu guhererekanya amafaranga cyangwa kuyabitsa.”
“Bifashishije serivisi zacu zitandukanye, bashobora kwishyura, kohereza amafaranga, kwishyura amazi n’umuriro, kwishyura ifatabuguzi n’izindi serivisi za banki, igihe icyo ari cyo cyose n’aho bari hose.”
Kwiyandikisha muri iyo gahunda, abakiliya bahamagara umurongo wihariye washyizweho wa +250788162345. Nyuma yo kwiyandikisha buri gikorwa cyose ukoreye kuri konti yawe kiguha amahirwe yo gutsindira igihembo.
Munyanziza kandi yanagaragaje ko iyo gahunda iri gufasha banki kubakira ubushobozi abakiliya no kubaba hafi hashingiwe ku kubona serivisi ku gihe kandi bifashishije ikoranabuhanga.
Ati “Uburyo bwacu bw’ikoranabuhanga bukora neza ku kigero cya 99% kandi bugakora amasaha 24 mu minsi irindwi y’icyumweru. Tunafite itsinda ryihariye rifasha abakiliya mu gihe bahura n’imbogamizi, rikora no mu gihe cy’iminsi y’impera z’icyumweru.”
Yagaragaje ko kuba wakoze igikorwa kimwe kirimo amafaranga menshi atari byo bituma umuntu aba mu banyamahirwe begukana igihembo, ahubwo harebwa inshuro umuntu akoresha serivisi z’ikoranabuhanga zitandukanye za banki.
Umwe mu batsindiye ibihembo muri iki cyumweru, ni Numushumbamwiza George wegukanye telefone ya Samsung Galaxy.
Yagaragaje ko atari abyiteze kandi ko bigiye kumutera imbaraga zo kurushaho kuyoboka ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Ati “Ibi ntabwo nari mbyiteze na gato. Ni ukuri, birantera imbaraga zo gukomeza gukoresha izi serivisi z’ikoranabuhanga kandi nanashishikarize abandi kuriyoboka.”
I&M Bank Rwanda kandi yanahembye itike yo kujya muri Mombasa ku bantu babiri n’ibihumbi 500 Frw.
Yerekanye ko gahunda yo gutanga ibihembo ikomereza no ku yandi mashami arimo irya CHIC, Kicukiro, Remera, Nyabugogo na Nyamirambo kandi no ku mashami yayo ari mu ntara zitandukanye bizahita bikomerezayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!