Hatangizwaubu bukangurambaga kuri uyu wa 31 Kanama 2017, abayobozi b’iyi banki batangaje ko abakiriya bazabona aya mahirwe binyuze mu gufunguza no gukoresha konti zisanzwe, izo kuzigama, izo kuzigamira abana, Konti ya Malaika n’iz’abanyeshuri. Ubu bukangurambaga bwatangijwe, buzamara amezi atatu.
Umuybozi ushinzwe agashami ko guteza imbere banki, Faustin R. Byishimo, yavuze ko batekereje konti y’abanyeshuri na Malaika y’abagore kuko byagaragaye ko batitabira cyane kwizigama.
Yagize ati “Twatangije ubu bukangurambaga by’umwihariko dushaka kwibanda ku bagore n’abanyeshuri, twizeye neza ko batitabira cyane kwizigama.”
Yongeye ati “Twashyizeho uburyo bwo gushishakariza ibyo byiciro by’abantu[…]. Twanateguye uburyo abakiliya bazabasha gutsindira ibihembo bitandukanye, ibirenga miliyoni 10 n’ibindi. Tuzifashisha n’aya mahirwe dushishikariza abasanganywe ko nti kuzikoresha muri ubu bukangurambaga kuko uretse gutsindira ibihembo bazanabona n’ibindi byiza tubagenera birimo kubaha Visa Cards n’izindi serivisi zo kuri internet ku buntu. Ibi ni amahirwe kuri banki kuko bizatuma inabona n’abakiliya benshi.”
Yakomeje asobanura ko iyi bank ishize imbere uburyo bwo kwishyura hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki, asaba abadafitemo konti kuyifungura ngo babone byiza byinshi bategenyirijwe.
Konti isanzwe, basobanura ko ari konti inogeye serivisi kandi ikoresha ikoranabuhanga, Konti yo kuzigama ifasha umukiliya kwizigama mu buryo bwihuse kandi mu bihe bitandukanye, Konti yo kuzigamira abana, uburyo bwihariye bwo kuzigamira abari munsi y’imyaka 18 kugirango bakurane umuco wo kwizigama no kwicungira imari, Konti ya Malaika, yashyiriweho abari n’abategarugori na konti y’abanyeshuri ihendutse.
Aba bayobozi batangaje ko zose umukiliya azifungurirwa ku buntu, kuri buri cyicaro cyi’yi bank yitwaje iran gamuntu, icyemezo cy’aho akura amafaranga n’amafoto magufi. Ibisabwa byihariye kurikonti y’abanyeshuri ni ikarita y’ishuri, iy’abana ni kopi y’indangamuntu, icyemezo cy’amavuko cyangwa icyemezo gitangwa n’umurenge.
Ibihembo bitandukanye bizajya bihambwa abanyamahirwe, bizajya bitangwa rimwe mu byumweru bibiri.
I&M Bank niyo yatangiye gukorera mu Rwanda bwa mbere mu 1963 yitwa bank y’ubucuruzi BCR. Kuri ubu, itanga serivisi zitandukanye zirimo gutanga inguzanyo, kubitsa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO