Uyu muhanda ni uhuza utugari twa Kigombe na Cyabararika two mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze.
Habineza Phocas utuye mu kagari ka Cyabararika yavuze ko uzafasha mu buhahirane kandi bakazajya bagera mu Mujyi wa Musanze badakoresheje igihe kirekire.
Yagize ati" Kugera mu mujyi byadutwaraga igihe kigera ku isaha kandi ukoresheje uyu muhanda turi gukora ni iminota 10 gusa, kugerayo byansabaga gutegesha 500 nk’ugiye mu Gakenke."
Kaneza Abdou na we yagize ati"Kugeza umusaruro wacu ku isoko byadusabaga gutega bikaduhenda ariko ubu tuzajya tuwujyana ku isoko ku mutwe nibiba ngombwa abacuruzi badusange hano."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwamariya M. Claire yashimiye I&M Bank nka banki y’ubucuruzi ariko ikora n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 300.
Ati "Iyi banki isanzwe idufasha mu bikorwa by’iterambere, ariko turayishimira kuko idahwema no kwita ku mibereho myiza y’abaturage."
Umuyobozi wa I&M Rwanda ushinzwe Imari, John Gatashya we avuga ko ibi biri no mu nshingano zabo zo gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.
Ati"Ubuzima ni ishingiro rya byose natwe tugomba gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza kandi tuzabikomeza."
I&M Bank isanzwe ifasha leta mu bikorwa bitandukanye harimo no kubakira inzu abatishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO