00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 2.4% hagati ya Mutarama na Gashyantare 2015

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 10 March 2015 saa 04:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa 10 Werurwe, cyatangaje ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 2.4% hagati ya Mutarama na Gashyantare.

Igipimo cy’imihindagurikire y’ibiciro NISR yashyize ahagaragara kigaragaza ko ibiciro by’ibintu muri rusange mu mijyi byiyongereyeho 0,7% mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2015 ugereranyije na Gashyantare 2014.

Mu masoko yo mu byaro ibiciro ntibyazamutse cyane ugereranyije no mu mijyi

Ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda muri Mutarama 2015 ryari ku kigereranyo kingana na 1,4%.

NISR yerekana ko mu mijyi ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% naho iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,6%.

Iki kigo kivuga ko hagati ya Gashyantare 2015 na Gashyantare 2014, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 1,6%.

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2015 ibiciro mu byaro ntibyahindutse ugereranyije na Gashyantare 2014 naho mu kwezi kwa Mutarama byagabanutseho 0.2%.

Mu byaro hagati ya Mutarama na Gashyantare 2015, ibiciro byazamutseho 1,4%, NISR ivuga ko iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho2,8%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages