Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera mu cyumweru gishizwe ibikorwamo shokola igiciro cyavuye ku $3,552 kuri toni imwe, kijya ku $3,569.
Ni ubwiyongere bukabije kandi bumaze igihe nkuko bamwe mu bafite inganda zikora shokola bamaze igihe babigaragaza.
Imwe mu mpamvu y’ubu bwiyongere bw’ibiciro, ni igabanyuka rikabije ry’umusaruro w’igihingwa cya cocoa ari nacyo gikorwamo shokola.
Mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika aho icyo gihingwa cyera cyane, umusaruro umaze igihe waragabanyutse ahanini biturutse ku mihindagurukire y’ibihe ndetse no kubura bimwe mu byifashishwa mu buhinzi nk’ifumbire mvaruganda yaturukaga mu Burusiya n’ibindi.
Bloomberg yatangaje ko nko muri Côte d’Ivoire muri uyu mwaka umusaruro uzagabanyukaho 23% ugereranyije n’uwabonetse umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!