Babitangaje uyu munsi, mu nama yihariye yabahuje n’ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, ireba ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ingufu zikomoka mu mazi n’izuba.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel, yabagaragarije aho u Rwanda ruhagaze mu bijyanye no guteza imbere ishoramari n’ibyiza byo gushora imari mu Rwanda, aho yavuze ko umusaruro w’igihugu wiyonereyeho 7.9% uhereye mu 2000 kugera 2016, ubukungu bwikubye inshuro zisaga icyenda naho amafaranga atunga umuturage ku mwaka yikuba inshuro zisaga eshatu.
Ku byerekeye ingufu, Hategeka yabwiye intego nini u Rwanda rufite mu gushaka ingufu zitandukanye bikihutisha kugeza amashanyarazi kuri benshi.
Yagize ati “Dufite intego ko amashanyarazi cyangwa izo ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigera ku baturage byibura ku gipimo cya 22% umwaka utaha. Uyu munsi turacyari kuri 7.6% tuvuze ingufu zidaturutse ku mashanyarazi asanzwe yo ku mirongo migari. Ibyo biratwereka ko hari intabwe nini tugomba gutera.”
Yakomeje abaha icyizere ko u Rwanda “ruzakomeza gukuraho icyo aricyo cyose cyabangamira inzego z’ibikorera mu bikorwa byabo.”
Umuyobozi uhagarariye iryo itsinda ry’abanya-Norvège muri Afurika, Brazil n’u Buhinde, Gulbrand Wangen, yatangaje ko intego bafite ari ukugeza amashanyarazi ku baturage no kubafasha kubona akazi binyuze mu mishanga yabo, by’umwihariko bakaba baje mu Rwanda kugira ngo barebe amahirwe ahari.
Yongeye ati “Twajyaga tubona mu makuru ko u Rwanda ari igihugu gifite umuvuduko mu iterambere, mu bukungu kandi ko gutangiza business mu Rwanda byoroshye cyane, ko ari igihugu gitekanye, gifite amategeko yubahirizwa kandi gikorera mu mucyo […] Dufite ibigo bimaze imyaka irenga 100 bikora ibikorwa byo gukwirakwiza amshanyarazi kandi twumva ari ingenzi ku Rwanda. Hari ibigo bishobora gutangira gushora imari mu Rwanda, bimwe bigatangiza imishinga ibindi bigafasha isanzwe igeza amashanyarazi ku baturage. Ubu ni ibigo bisaga 10 biri hano uyu munsi n’ejo.”



















TANGA IGITEKEREZO