Munyeshuli yabitangarije mu nama y’ubucuruzi n’ishoramari yahurije abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanya-Pologne muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024.
Yagize ati “U Rwanda na Pologne bifite imbaraga n’umutungo byabyazwa umusaruro mu nyungu zihuriweho. Mu myaka ishize, u Rwanda rwatanze icyizere cyo kuba icyerekezo cy’ishoramari rituruka mu mahanga, rwibanda ku nzego zirimo ubuhinzi, inganda, ikoranabuhanga n’ingufu zisubira. Ku rundi ruhande, Pologne ifite urusobe rw’ubukungu bufite uburambe mu nzego nyinshi.”
“RDB igaragaza ko imishinga ine yo muri Pologne yanditswe mu Rwanda ifite agaciro k’ishoramari k’amadolari ya Amerika miliyoni 72,3, ikaba yaratanze imirimo irenga 330 mu nzego z’ingenzi zirimo urw’ubuzima, ingufu, serivisi n’ubwubatsi.”
Munyeshuli yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, inganda n’ibikorwa by’ubukungu birengera ibidukikije, kugira ngo zirufashe kugera ku iterambere ry’ubukungu rirambye.
Abona ari amahirwe ku bashoramari bo muri Pologne kugira ngo baze bifatanye n’u Rwanda, hagamijwe inyungu z’impande zombi.
Ati “Ibi biha amahirwe abashoramari bo muri Pologne bashaka kuza mu Rwanda. Nk’urugero mu buhinzi hari amahirwe y’ishoramari, gutunganya ibiribwa n’ubworozi bugezweho.”
Munyeshuli yasobanuye ko ishoramari mu Rwanda atari imibare gusa, ahubwo ari ibisubizo ku bibazo by’abaturage, rikaba imirimo n’ubunararibonye.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda na Pologne bifite byinshi byakungurana, cyane ko u Rwanda rwaremye umwanya wo gukoreramo ishoramari, iki gihugu na cyo kikaba cyifuza kubyaza umusaruro uyu mwanya.
Ati “Mu Rwanda twakoze cyane kugira ngo tureme umwanya ishoramari ryakuriramo, rigahangirwamo udushya. Bitewe n’ibyago igihugu cyacu cyanyuzemo, ntabwo twabonye amahirwe yo kubaka urwego rw’abikorera rukomeye hakiri kare ariko twashoboye kongera bike twari dufite, dushyira imbere ibyo abaturage bacu bakeneye. Ni ryo shoramari ryiza rwakoze.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko u Rwanda rwibanda ku guteza imbere inzego zirimo urw’ubuzima, ubukerarugendo na siporo kandi ko rushaka kuba icyerekezo cy’abashoramari bashaka gukorana na rwo, baba abo mu karere no hanze yarwo.
Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yatangaje ko abashoramari batekereje kuza gushora imari mu Rwanda kubera ko umutekano warwo n’isoko ryaho bihagaze neza.
Yagize ati "Ntabwo bitunguranye kuba ibigo by’ishoramari byinshi by’Abanya-Pologne biri gutangiriza imishinga hano mu Rwanda kandi nta handi bishaka kuyishyirira mu bikorwa atari hano mu Rwanda kuko iki gihugu kibaha byinshi bakeneye; ituze, umutekano, icungamutungo ryo ku rwego rwo hejuru, uburyo bw’ishoramari buhambaye, ubukungu bw’umutungo kamere n’abantu bakora cyane kandi bagira gahunda."
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Pologne kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024 byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubuhinzi, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga.
Amafoto ya IGIHE: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!