Mu itangazo BNR yashyize hanze ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020, yavuze ko mu ngamba zafashwe harimo kwemerera banki kongerera abakiliya bazo igihe cyo kwishyura imyenda isigaye, mu gihe bagizweho ingaruka na Coronavirus.
BNR yakomeje itangaza ko yasanze ari ngombwa gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije, bituma kuri gahunda isanganywe yo kuyafasha kubona amafaranga, yongeraho ‘Inguzanyo y’ingoboka yishyurwa mu gihe cyisumbuye ku gisanzwe’.
Koperative yo kuzigama no kugiriza ‘Zigama CSS’ yatangaje ko ku ruhande rwayo yorohereje abanyamuryango bayo bafite umwenda, ubu bakaba bemerewe kwishyura inyungu gusa muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19, ishyingu (capital) bakazaryishyura ibihe bikomeye birangiye.
Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Col Corneille Emile Nkundimana, yabwiye IGIHE ko iyo habaye icyorezo nk’iki, umuntu aba akwiye kureba niba ibyo ashinzwe gukora yarushaho kubikora neza bikagirira akamaro abo abikorera.
Ati “Abanyamuryango bacu ntibaba mu ngo zabo, ubwo abandi babasaba kuguma mu rugo, bo ubu nibwo bari ku kazi. Bamwe barinze imipaka, abandi barinze abantu bari kugenda kandi imiryango yabo na yo iri mu rugo.”
Yongeyeho ko bavuganye n’ubuyobozi, bemeza ko guhera muri uku kwezi abanyamuryango bafite umwenda wa koperative bazishyuzwa gusa inyungu kugira ngo ideni ritazamuka ariko inguzanyo isanzwe yo ikazishyurwa icyorezo cya COVID-19 cyarangiye.
Ati “Iki cyemezo kizakomeza gukurikizwa mu gihe cyose ibihe bitari byahinduka, ariko na none ntibizarenza umwaka umwe kuko byahita bihungabanya cyane ubukungu bwa koperative ntibe ikibashije gufasha abanyamuryango.”
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iherutse kwemerera ibigo by’imari bikorera mu Rwanda gusubiramo amasezerano y’inguzanyo byagiranye n’abakiliya babyo kugira ngo azorohereze ababibereyemo imyenda mu gihe cyo kwishyura no gukuraho ibiciro byo guhererekanya amafaranga mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu bw’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, na we yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiriya babo n’abataraba abakiliya kuguma mu rugo kandi bakabona serivisi za banki bakeneye; bashyizeho uburyo butandukanye burimo gukuraho ikiguzi icyo ari cyo cyose kijyana no gukura amafaranga kuri konti ndetse no gufungura konti nshya bidasabye umuntu kujya kuri banki cyangwa kwegera umu-agent.
Ati “Icyo twakoze ni ugukuraho impamvu yose yakajyanye abantu kuri banki ku buryo ibyo bakeneye byose babikorera kuri telephone zabo.”
Mu rwego rwo gufasha amabanki, BNR yatangaje ko igiye ‘kugabanya igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigame banki itajya munsi’, aho yatangaje ko “mu rwego rwo gufasha amabanki gukomeza gufasha inzego z’ubucuruzi zizahungabanywa na coronavirus, yiyemeje ko kuva tariki 1 Mata 2020, igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigamo banki zitajya munsi kigabanukaho 1% bityo bikaba 4% aho kuba 5%.”
BNR kandi yashyizeho inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50 Frw banki zakwiyambaza igihe zigize ikibazo cy’amafaranga.
Yanatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zose zashyizweho mu rwego rw’ubukungu no gukomeza gusesengura ingaruka za Coronavirus kandi yiteguye kuba yafata izindi ngamba zikwiye.
Banki Nkuru y’u Rwanda yashishikarije abaturarwanda gukoresha amahirwe yo gukurikirwaho ikiguzi cyo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hadakoreshejwe kashi bityo bakitabira uburyo buhari bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga.
Kugeza ubu ibikorwa hafi ya byose ubukungu bw’ibihugu bushingiyeho byasubiye inyuma kubera umuvuduko icyorezo cya COVID-19 kiri gukwirakwiraho hirya no hino ku Isi.
Abasesenguzi bavuga ko ubukungu bw’isi buzasubira inyuma kuruta uko byagenze mu myaka 12 ishize, ubwo ubukungu bw’isi bwahungabanaga muri rusange kuko amasoko y’imari n’imigabane nka kimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza uko ubukungu buhagaze, yahungabanye cyane ku ikubitiro.



















TANGA IGITEKEREZO